Ni izihe nyungu u Rwanda rwiteze kubona mu guhinga no gucuruza urumogi?

10,251
Kwibuka30
Urumogi mu bihingwa byemewe mu Rwanda bizoherezwa mu nganda zikora imiti mu  mahanga – Panorama

U Rwanda ruri mu bihugu byashyizeho amategeko ahana ndetse n’ingamba zikakaye zikumira ikoreshwa ry’ibiyobyabyabwenge birimo n’urumogi ruzwi nka “cannabis” cyangwa “marijuana” mu ndimi z’amahanga.

Ntibyaba bitunguranye kuba hari benshi batunguwe no kubona Inama y’Abaminisitiri yabaye ku itariki ya 12 Ukwakira 2020 yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’urumogi (cannabis) rwifashishwa mu buvuzi.

U Rwanda ruri mu bihugu byemeje guhinga urumogi mu rwego rwo kurubyaza umusaruro w’imiti ivura, ariko ntiruri mu byemeje ko rukoreshwa mu buryo ubwo ari bwo bwose. Igisubizo nyamukuru u Rwanda rwiteze ni uko urumogi ubwarwo rufitiye  ubuzima bwa muntu akamaro gakomeye igihe rubyajwe umusaruro mu buryo bukwiye.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwatangaje ko u Rwanda ruzakira ubusabe bw’abashoramari bakeneye gushora imari muri icyo kimera gifite akamaro kanini mu kuvura.

Urwo rwego rw’ishoramari nta cyo rubangamiraho amategeko asanzweho mu Rwanda abuza ikoreshwa ry’urumogi. Urumogi ruzahingwa, rugatunganywa n’u Rwanda ni uruzakoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi rukoherezwa ku masoko yo hanze.

Ubuyobozi bwa RDB bwagarutse ku kuba u Rwanda rwarasinye amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo mu 1988 arebana no kurwanya ibiyobyabwenge, kandi ko ruzakomeza kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Urumogi ni gihingwa gifatiye runini abatuye Isi, ariko na none gishobora kwangiza abagikoresha nabi by’umwihariko bagamije kwishimisha

Kuba  icyo gihingwa kemerewe guhingwa ku butaka bw’u Rwanda kigakoreshwa mu buvuzi na byo byuzuza andi masezerano ya Loni arimo ayo mu 1961 ajyanye no kugenzura imiti ikurwa mu rumogi ndetse n’ayo mu 1971 agenga ikorwa n’ikoreshwa ry’imwe mu miti ikoreshwa mu buvuzi bujyanye n’imitekerereze (amphetamine-type stimulants, barbiturates, benzodiazepines na  psychedelics).

Indi miti iva mu rumogi irimo Sativex (Nabiximols) ukoreshwa mu gusukura mu kanwa no kugabanya ububabare; Marinol (Dronabinol) ukoreshwa mu gufasha abarwayi kubona ikiryi (appetite) kubarinda kuruka ukanakuraho ibibazo byo kubura ibitotsi; hakaza n’undi witwa Epidiolex (Cannabidiol/CBD) uvura igicuri.

Kwemeza guhinga urumogi mu rwego rw’ubuvuzi bitanga umusaruro w’uburyo bubiri u Rwanda rwakwitega. Uwa mbere ni ukugira uruhare mu kongera ingano y’imiti ikenerwa cyane mu buvuzi ku rwego mpuzamahanga, na ho uwa kabiri ni ukwinjiriza Igihugu amadovize.

Kwibuka30

Kwemeza imikoreshereze y’urumogi ku Isi yose bihinduka bitewe n’amahitamo ya buri gihugu mu bijyanye n’uburyo rufatwamo, uko rukwirakwizwa ndetse n’uburyo ruhingwamo.

Gukoresha urumogi mu buryo bwo kwishimisha birabujijwe mu bihugu byinshi byemeje ihingwa ryarwo kuko bigira ingaruka zikomeye cyane ku buzima bw’abarukoresha muri ubwo buryo.

Ibihugu byemeje ikoreshwa ry’urumogi

Ibihugu byemeje gukoresha urumogi mu buryo bwo kwishimisha ku Isi ni Canada, Georgia, Afurika y’Epfo, Uruguay, hakiyongeraho Leta 11, Intara 2 na District of Columbia byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Buri gihugu muri ibyo cyashyizeho amategeko agenga icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’urwo rumogi, mu buryo bwo kwirinda zimwe mu ngaruka rushobora guteza mu baturage.

Hari n’ibihugu byagabanyije ingamba zo gukurikirana no kurwanya imikoreshereze y’ibiyobyabwenge, by’umwihariko nko mu Buholandi aho rwemewe gucururizwa n’aho banywera icyayi.

U Rwanda rwiyongereye kuri Argentina, Australia, Barbados, Bermuda, Brazil, Canada, Chile, Colombia, Croatia, Cyprus, Repubulika ya Czech, Denmark, Ecuador, Finland, u Budage, u Bugereki, Ireland, Isiraheli, u Butaliyani, Jamaica, Lebanon, Lithuania, Luxembourg, Malawi, Malta, u Buholandi, New Zealand, North Macedonia, Noruveje, Peru, Poland, Portugal, Saint Vincent na the Grenadines, San Marino, Sri Lanka, u Busuwisi, Thailand, u Bwongereza, Uruguay, Vanuatu, Zambia na Zimbabwe.

Urumogi rufite agaciro gakomeye mu buvuzi

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Leta 33 zemeje ikoreshwa ry’urumogi mu buvuzi ariko amategeko agenga ubumwe bw’ibyo bihugu ntiyemera ikoreshwa ryarwo mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ibyo bihugu byemera guhinga no gukoresha urumogi mu buvuzi gusa, rukanaba isoko y’amadovize, ariko hari ibindi bihugu byashyizeho amategeko akomeye cyane yemerera gusa gukoresha imiti ikurwa mu rumogi bitagize uruhare mu kuruhinga.

Mu Rwanda amabwiriza mashya ashyiraho uburyo bwizewe n’ibizakurikizwa mu guhabwa uburenganzira n’ingamba z’umutekano zihamye zigamije kubuza ko habaho ikoreshwa ritemewe ry’icyo kimera.

(Inkuru ya Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.