Umutwe wa FDLR wandikiye Leta y’u Burundi ishima ikemezo iherutse gufata cyo guhiga Abanyarwanda

10,701
Kwibuka30
IWACU English News | The voices of Burundi – Police accuse Amizero  y'Abarundi MP of supporting criminals

Umutwe wa FDLR ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba na Leta y’u Rwanda wamaze kwandikira ibaruwa Leta y’u Burundi ushima ikemezo iyo Leta iherutse gufata cyo guhiga bukware umuntu wese uvuga ikinyarwanda uri muri icyo gihugu.

Uku kubirukana byari bimaze iminsi bitangajwe n’Umukuru wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurukiye.

Radio Publique Africaine (RPA) iherutse gutambutsa ijwi rya Pierre Nkurukiye usanzwe ari umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, umutekano n’amajyambere asaba abaturage kuzajya batungira agatoki Polisi umuntu wese uvuga Ikinyarwanda kugira ngo imubaze ikimugenza.

RPA ivuga ko Nkurikiye yabisabye abatuye u Burundi ubwo yari yagiye gusura Umurwa mukuru Gitega. Hari taliki 08 Ukwakira (Gicugutu mu Kirundi), 2020.

Kwibuka30

Icyo gihe Pierre Nkurikiye yagize ati: “Akamo twagira ngo dutere Abarundi ni uko borushirizaho kurikanura. Ibibazo by’umutekano…kirazira gusamara. Aba bantu bose b’abanyamahanga bibonekeza, cane cane muri ino minsi haba mu bisagara canke ahandi, ntibagoye mbere no gutora (kubamenya) kuko usanga abenshi bivugira Ikinyagwanda.

Mumwumvise avuga Ikinyagwanda muce murya akara abajejwe intwaro n’abajejwe umutekano kugira ngo bamubaze ikimugenza…”

Ibaruwa yasinyweho n’Umuyobozi wa FDLR witwa Byiringiro ivuga ko umutwe ayoboye ushyigikiye ibyemezo byafashwe n’u Burundi byo kwirukana abo yise abashaka kwigarurira u Burundi bafashijwe n’u Rwanda.

Iriya baruwa ivuga ko FDLR ari umufatanyabikorwa wa bugufi w’u Burundi binyuze ku mubano mwiza waranze  Umubyeyi washinze u Burundi bushya ari we Pierre Nkurunziza n’uwashinze FDLR, General Sylvestre Mudacumura uyu aheruka kwicwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.