“Nibo babanje kudutera, natwe tubaha isomo” Umuvugizi wa M23

7,674
Kwibuka30

Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yavuze ko FARDC ariyo yabanje kubatera, nabo birwanaho batanga isomo rya gisirikare.

Guhera mu mpera zicyumweru gishize nibwo inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zongeye gukozanyaho n’ingabo z’igihugu za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC ndetse kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru M23 ikaba yarigaruriye uduce tubiri two muri teritwari ya Rushuro bituma benshi mu baturage bahungira mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda.

Nyuma y’aho utwo duce dufashwe, umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yagize icyo abwira itangazamakuru maze ahakana kuba umutwe avugira ariwo wabanje gutera ibirindiro by’ingabo z’igihugu FARDC, yagize ati:”Twebwe icyo twakoze kwari ukwiranaho gusa, ingabo za Leta nizo zabanje kudutera, ziturasaho amasasu menshi, nta kindi twari gukora usibye kwirwanaho, baduteye natwe twirwanaho maze tubaha isomo rya gisirikare”

Kwibuka30
Major Willy Ngoma uvugira inyeshyamba za M23 avuga ko ingabo za leta FARDC ari zo zateye ibirindiro byabo

Umuvugizi w’umutwe wa M23 yavuze ko nabo bari kwirwanaho mu gihe bari batewe n’ingabo z’igihugu FARDC.

Kugeza kuri uyu wa kabiri inyeshyamba za M23 nizo ziri kugenzura uduce twa Runyoni na Chanzu muri Rutshuru ndetse bakaba basaba abaturage bahunze kugaruka kuko ari abavandimwe babo, Major Alain Willy Ngoma uvugira M23 yagize ati:”Turasaba abavandimwe bacu bahunze kugaruka kuko ubu aho tugenzura ari amahoro, turi abavandimwe, ntacyo dupfa rwose”

Kugeza ubu abaturage ba teritwari ya Rushuro berenga ibihumbi bitanu bamaze guhungira muri Uganda, ndetse ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi UNHCR uvuga ko hari abana n’ababyeyi bakeneye kwitabwaho kuko hakenewe ibiribwa n’ibyo kuryamaho.

Comments are closed.