Niger: CEDEAO yaburiye abahiritse ubutegetsi kubusubiza cyangwa hakaba igikorwa cya gisirikare

5,119
Kwibuka30

Abasirikare baherutse kwigarurira ubutegetsi muri Niger bashyizweho igitutu n’umuryango wa CEDEAO wabasabye gusubiza ubutegetsi abasivili bitaba ibyo uwo muryango ukogerezayo ingabo zo kubarwanya

Abategetsi bo mu muryango w’ubukungu wo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bakangishije agatsiko ka gisirikare muri Niger ko hashobora kubaho igikorwa cya gisirikare nyuma yuko gafashe ubutegetsi mu cyumweru gishize.

Abo bategetsi bahaye ako gatsiko iminsi irindwi ngo kabe kasubije ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum, kafunze.

Mbere yaho, ako gatsiko kaburiye ko kazahangana na “gahunda y’ubushotoranyi kuri Niger” yakorwa n’ibihugu byo mu karere cyangwa ibyo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).

Hagati aho, abantu babarirwa mu magana bashyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi, bakoze imyigaragambyo hanze y’ambasade y’Ubufaransa mu murwa mukuru Niamey.

Ku cyumweru abategetsi bo muri CEDEAO bakoze inama y’igitaraganya i Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria yo kwiga kuri iri hirikwa ry’ubutegetsi rya vuba aha – rikurikiye amahirikwa y’ubutegetsi mu bihugu bituranyi bya Niger, ari byo Mali na Burkina Faso.

Itangazo ry’ibyemezo by’iyo nama ryasomwe ku musozo wayo ririmo ko CEDEAO “nta kwihanganira na guto” ifite ku mahirikwa y’ubutegetsi.

Uwo muryango w’ibihugu byo mu karere wavuze ko uzafata “ingamba zose za ngombwa mu gusubizaho ubutegetsi bushingiye ku itegekonshinga” mu gihe ibyo usaba byaba bitubahirijwe mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Iryo tangazo ryongeyeho riti: “Izo ngamba zishobora kubamo ikoreshwa ry’imbaraga”, ndetse abakuru ba gisirikare bitezwe guhura “aka kanya” mu gutegura igikorwa cya gisirikare.

Intumwa yihariye akaba n’umukuru w’ibiro by’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) muri Afurika y’uburengerazuba no mu karere ka Sahel na we yari ari muri iyo nama, avuga ko CEDEAO yakoze igikorwa cyo gutanga igisubizo kuko ibyabaye muri Niger biteye impungenge.

Dr Leonardo Santos Simao yabwiye ikiganiro Newshour cya BBC ati: “Niger irimo kugira uruhare rukomeye mu kurwanya iterabwoba. Niba Niger ihagaritse kugira uru ruhare ibi bizaha urubuga rurushijeho n’ubwisanzure burushijeho abakora iterabwoba bwo kwagukira mu karere”.

Yongeyeho ko “nta biganiro byo ku rwego rw’ubutegetsi” birimo kuba hagati ya CEDEAO n’agatsiko ka gisirikare ko muri Niger.

Ubu ni bwo bwa mbere CEDEAO ikangishije gukora igikorwa cya gisirikare mu gukuraho abakoze amahirikwa y’ubutegetsi yabaye muri aka karere mu myaka ya vuba aha ishize.

Mu 2017 ni bwo CEDEAO yaherukaga kwemeza igikorwa cya gisirikare, ubwo abasirikare ba Sénégal boherezwaga muri Gambia guhatira Perezida wari umaze igihe ku butegetsi Yahya Jammeh kubuvaho nyuma yo kwanga kwemera ko yatsinzwe mu matora.

Perezida wa Tchad Mahamat Idriss Déby Itno yagiye i Niamey kubwira ako gatsiko kuva ku butegetsi, nkuko byatangajwe na leta ya Tchad.

Ni we mutegetsi wa mbere wo mu mahanga usuye Niger kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi, ndetse yahuye na Jenerali Salifou Mody wungirije umukuru w’ako gatsiko.

Kwibuka30

Ntibiramenyekana niba azagirana ibiganiro na Jenerali Abdourahmane Tchiani, umukuru w’abasirikare barinda Perezida, witangaje ko ari we mutegetsi mushya wa Niger.

Abategetsi bo muri CEDEAO batangaje ishyirwaho ry’ako kanya ko indege zose z’ubucuruzi zitagomba kugurukira hejuru y’ikirere cya Niger, bafunga imipaka yose yo ku butaka n’icyo gihugu, ndetse bafatira ibihano byo mu rwego rw’imari ako gatsiko.

Mbere y’inama yabo, Jenerali Tchiani yaburiye CEDEAO n’ibihugu atatangaje amazina byo mu burengerazuba kutivanga mu bibera muri Niger.

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, yagize ati: “Twongeye kwibutsa CEDEAO cyangwa undi wese wigerezaho, ukwiyemeza guhamye kwacu kwo kurinda igihugu cyatubyaye”.

Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryatumye habaho kugira impungenge ko Niger, yahoze ikolonizwa n’Ubufaransa, ishobora kwerekeza ku ruhande rw’Uburusiya.

Perezida wahiritswe yakoranye bya hafi n’ibihugu byo mu karere n’ibyo mu burengerazuba mu kurwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

Burkina Faso na Mali byarushijeho kwegera Uburusiya nyuma y’amahirikwa y’ubutegetsi yabaye muri ibyo bihugu.

I Niamey, bamwe mu bigaragambya bari bari hanze y’ambasade y’Ubufaransa bateye hejuru bati “Harakabaho Uburusiya”, “Harakabaho Putin” na “Ubufaransa butuvire aha”, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Banatwitse inkuta z’igipangu cy’ambasade.

Mu itangazo, ibiro bya Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron byatangaje ko Ubufaransa butakwihanganira igitero icyo ari cyo cyose ku nyungu zabwo muri Niger, kandi ko bwasubiza “ako kanya no mu buryo butisukirwa”.

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger ryamaganwe n’ibihugu byo mu burengerazuba, ariko ryakiriwe neza n’umukuru w’itsinda rya Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya, Yevgeny Prigozhin, amakuru avuga ko yaryise intsinzi.

Shene yo ku rubuga rwa Telegram ifitanye isano na Wagner, yasubiyemo amagambo ye agira ati: “Ibyabaye muri Niger si ikindi kintu kitari urugamba ry’abaturage ba Niger ku bakoloni babo”, nubwo ayo magambo atagenzuwe mu buryo bwigenga.

Muri Mali, agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi kahazanye Wagner mu gufasha kurwanya intagondwa ziyitirira Islam.

Mu mwaka ushize Ubufaransa bwatangaje ko bukuye abasirikare babwo muri Niger, mu gihe ako gatsiko kari gakomeje kurushaho kugaragaza ko katabashaka.

Bwahise bwimurira muri Niger ibiro bikuru byo mu karere by’abasirikare babwo.

Mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka, agatsiko ka gisirikare ko muri Mali kavuze ko abasirikare 12,000 bo kubungabunga amahoro ba ONU na bo bagomba kuva muri icyo gihugu, nyuma y’imyaka icumi bahangana n’intagondwa ziyitirira Islam.

ONU yarabyemeye, ivuga ko bitarenze mu mpera y’uyu mwaka izaba yarangije kuhakura abo basirikare bayo.

Ku wa gatandatu, Ubufaransa bwavuze ko buhagaritse imfashanyo yose y’iterambere n’imfashanyo ku ngengo y’imari kuri Niger. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi hamwe n’Amerika na byo byafashe icyemezo nk’icyo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.