Nigeria: Abagore 8 n’abandi bagabo 3 batawe muri yombi kubera kwica igisibo.

5,830
Kwibuka30
Nigeria: les musulmans ne se laisseront pas "impressionner" par l'attentat  de Kano, clame l'émir - L'Express

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’abayisilamu 11 bafunzwe n’inama ya Hisbah muri leta Kano bazira kuba bananiwe kwihangana bakarya mu gisibo.

Inkuru dukesha umuryango.rw nayo ikiesha ikinyamakuru DGN Online iravuga ko abayisilamu bafunzwe ari abagabo 3 n’abagore 8 bose bakaba bashinjwa kunanirwa kubahiriza amategeko ajyanye no kwiyiriza ubusa mu gisibo kuko buri muntu mukuru udafite ikibazo ategetswe kubyubahiriza.

Kwibuka30

Umuyobozi wa Hisbah, Dr Aliyu Musa Kibiya,yavuze ko bari gukora iperereza ryimbitse kugira ngo bamenye niba aba bantu barishe amabwiriza y’igisibo kugira ngo babihanirwe.

Yagize ati Turi gukora iperereza kugira ngo tumenye niba bafite impamvu zumvikana zibemerera kurya. Nidusanga bari mu kuri turabarekura.Icyo babuze ni ukugaragaza ibyo bakeneye.

Yavuze ko nta mugore wemerewe kugaragara mu ruhame ari kurya mu gisibo niyo haba hari izindi mpamvu ndetse ko abagaragaye bari kurya bagomba kubihanirwa.

Ati Igisibo ni itegeko ku bayisilamu bakuze ariko bafite ubuzima bwiza by’umwihariko mu kwezi kwa Ramazani uretse abagenzi,abagore bari mu mihango n’abantu bashaje.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.