Nigeria: Abasilamu bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’intumwa Mohamad barashwemo na drone hapfamo abarenga 85

3,739

Abaturage b’abasivili bo mu idini rya Islam bari mu gikorwa cy’amasengesho bizihiza isabukuru y’amavuko y’intumwa y’Imana Muhamad bahitanywe n’igitero cya drone y’igisirikare cya Leta, abagera kuri 85 bahasiga ubuzima.

Mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Tudun Biri mu ntara ya Igabi haravugwa inkuru y’urupfu rw’abasivile bo mu idini rya Islam bagera kuri 85 bahitanywe n’igitero cy’akadege katagira umudereva (Drone).

Amakuru avuga ko kuri iki cyumweru taliki ya 3 Ukuboza 2023, aba bantu bo mu idini rya Islam bari mu munsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’umugisha) maze drone y’igisirikare cya Leta ibasukamo amasasu buhumyi, 85 muri bo bahasiga ubuzima, mu gihe abarenga 60 nabo bakomeretse bikabije.

Aya makuru yemejwe n’uhagarariye abasilamu muri icyo gihugu avuga ko Leta ikwiriye gusobanura impamvu z’icyo gitero ndetse ko igomba kwishyura impozamarira imiryango y’ababuze ababo, Sheikh Mokthar Said yagize ati:”Biteye ubwoba, kubona imibiri y’abana, abasore bakiri bato iri mu muvu w’amaraso bashizemo umwuka, abayoboke bacu bari mu birori bizihiza isabukuru y’intumwa y’Imana, batungurwa no kubona bari kumishwaho ibisasu batazi aho biturutse, biteye agahinda, hari huzuye imivu y’amaraso, amarira yari menshi

Uyu muyobozi yasabye Leta gukora iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu y’ibi bitero n’icyo byari bigamije.

Lt. Colonel Taoreed Lagbaja uhagarariye igisirikare cya Nigeria muri Lagos, yasabye imbabazi avuga ko habayeho kwibeshya, ati:”Dusabye imbabazi umuryango mugari w’Abanyanijeriya, by’umwihariko imiryango y’ababuze ndetse n’umuryango w’Abasilamu muri Nigeria, habayeho kwibeshya ibitero biganishwa ahatariho

Perezida wa Nigeria nawe usanzwe ari umuyoboke w’idini rya Islam ola Ahmed Adekunle Tinubu yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ryihuse hakamenyekana icyateye ubwo burangare buhitana abaturage bangana batyo bose, ndetse ko uwo ubwo burangare buzagaragaraho azahanwa by’intangarugero.

Ikigo gishinzwe umutekano cya SBM Intelligence giherereye mu mujyi wa Lagos kivuga ko kuva mu 2017, abasivili bagera kuri 400 bishwe n’ibitero by’indege, aho ingabo zavuze ko byari bigamije kwibasira   imitwe yitwaje intwaro yari yarateje imidugararo  mu Majyaruguru y’igihugu.

(Inkuru ya UWASE Rehema/Indorerwamo.com)

Comments are closed.