Tayari ikipe ya Kiyovu Sport imaze kurega Juvenal muri RIB

2,244

Umuryango wa Kiyovu sports Association wamaze kurega Bwana Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB imushinja ubujura, ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi.

Mu ibaruwa umuryango wa Kiyovu Sports Association yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB iruregera uwahoze ari Umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal, ishinja ibyaha bitatu birimo gutwara ikintu cy’undi atabiguhereye uburenganzira, nyir’ukugitwara agamije kukigira icye cyangwa kugikoresha.

Mu ibaruwa ndende Me Mugabo yanditse, yagaragaje ko ibi byaha byose Kiyovu Sports irega Mvukiyehe byagize ingaruka kuri iyi kipe kuko yanze gukora ihererekanyabubasha, nyuma y’aho inteko rusange yari imaze kumweguza ku mwanya w’ubuyobozi bw’ikigo cyayo cy’ubucuruzi gicunga ikipe.

Yavuze ko Mvukiyehe yafatiriye amasezerano yose y’abakinnyi, yaba hoteli ikipe yacumbikagamo, ay’abandi bakozi, ibikoresho by’ikipe ndetse n’imodoka itwara abakinnyi.

Me Mugabo yavuze ko ibi   byose Mvukiyehe Juvenal ari kubikora mu rwego rwo kugusha ikipe mu bihombo no mu myenda iri kugenda igaragara umunsi ku wundi nyuma y’aho aviriye ku buyobozi.

Kiyovu Sports yagaragaje bimwe muri ibi bihombo yatewe harimo amafaranga angana na miliyoni 89 Frw yaciwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kubera kutishyura abakinnyi b’Abanya-Sudani.

Mu minsi ishize kandi iyi kipe yabwiwe ko igomba kwishyura Muzamiru Mutyaba miliyoni 10 Frw. Si abakinnyi gusa kuko na Hoteli Igitego yishyuza Kiyovu arenga miliyoni 154 Frw.

Kiyovu Sports yasabye RIB ko Mvukiyehe yakurikiranwa kuri ibi byaha yakoze kandi abikorera iyi kipe, akabiryozwa kimwe n’indishyi z’ibihombo byatewe na byo ndetse agasabwa gutanga impapuro zose zirebana n’ikipe abitse atabyemerewe n’amategeko kuko atakiyibarizwamo.

Mu minsi mike ishize, Bwana Juvenal yumvikanye kuri Radio Fine FM avuga ko Kiyovu sport iramutse imureze byamufasha cyane, yagize ati:”Ahubwo icyampa bakandega, byaba ari amahirwe adasanzwe kuri jyewe, hari byinshi byajya hanze”

Mu mvugo ye, Bwana Juvenal uherutse kugura ikipe ya Rugende ahita ayita ADAX yahakanye icyo Abayovu bamushinja kubashyira mu myenda, avuga ko atari byo na gato, ndetse ko umwenda ikipe ya Kiyovu sport ibereyemo Igitego Hotel atazi aho wavuye, yagize ati:”Umwenda nzi Kiyovu ifitiye IGITEGO HOTEL ntaho uhuriye n’ariya ma miliyoni avugwa, amafaranga nzi nta n’ubwo agera kuri miliyoni eshanu

Hari bamwe mu bakunzi ba Kiyovu sport b’imbere bemeza ko kino kirego cya Kiyovu kuri Juvenal kizashyira hanze amabanga menshi harimo ayo kurigisa imitungo, ndetse n’impapuro mpimbano zagiye zikoreshwa na bamwe mu bakozi ba Kiyovu Sport.

Umwe mu bakunzi ba Kiyovu ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Iwacu harimo ibintu byinshi, ni iwabo w’amanyanga, bagiye kwishyira hanze, kandi bizarangira hafunzwe abantu batari munsi ya batatu, muzaba mumbwira”

Kugeza ubu ntabwo RIB yari yatumizaho Bwana Mvukiyehe Juvenal uherutse kuvuga ko imodoka yari yaraguriye Kiyovu iri mu migabane ye, bityo rero ko afite uburenganzira bwo kuyigaruza uko ashatse nk’uko amasezerano abivuga.

Comments are closed.