Nigeria: Kompanyi ya Klasha yashyizeho itegeko riha ikiruhuko abagore bose bari mu mihango
Kompanyi yo muri Nigeria yitwa Klasha yashyizeho itegeko rishya ryemerera abakozi bayo gufata ikiruhuko mu gihe bari mu mihango.
Bivugwa ko ariyo kompanyi ya mbere muri Nigeria ishyizeho itegeko rigena ikiruhuko cy’imihango nk’iki.
Klasha ivuga ko iryo tegeko rishya bwa mbere rizatanga ikiruhuko cy’iminsi itanu mu mwaka ariko ko rishobora guhindurwa bitewe n’uko bazabona umusaruro waryo niritangira gukoreshwa.
Umukuru w’iyi kompanyi, Jess Anuna, mu itangazo yagize ati “Muri Klasha, twumva ko tugomba guha umwanya ibyo umubiri w’abagore ukeneye buri munsi.
“Aho kureka iki kintu kikaba kirazira itavugwa, turashaka kubaka umuco w’icyizere, ukuri, no kwiyakira.”.
Ku rubuga rwayo, bavuga ko 60% by’abakozi b’iyi kompanyi ari abagore.
Ibi byashimwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, ariko kandi byateje impaka z’uburyo uwo mugambi uzashyirwa mu bikorwa.
Kugeza ubu Zambia nicyo gihugu cyonyine muri Africa gitanga ikiruhuko cy’imihango – yemerera abayirimo umunsi umwe mu kwezi.
Ibindi bihugu bitanga uburyo bwo gukora bworoheje mu gihe cy’imihango birimo Ubuyapani, Indonesia na Korea y’Epfo.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bwasanze ububabare mu mihango bufitanye isano no kudatanga umusaruro mu minsi icyenda mu mwaka ku mugore.
Abagore n’abakobwa bamwe bagira ububabare kuva ku bworoheje kugera ku budasanzwe mu gihe bari mu mihango buri kwezi.
Klasha yashinzwe mu 2018 ni kompanyi yo muri Nigeria y’ubucuruzi kuri murandasi ikorera mu bihugu bitandatu bya Africa. Ubu ifite ibiro i San Francisco muri Amerika n’i Lagos muri Nigeria.
Comments are closed.