Sudan: Umugore yakatiwe gufungwa kubera gusomana n’umugabo

6,683
Kwibuka30

Umugore wo muri Sudani warezwe ubusambanyi yarokotse kwicwa ahanishwa gufungwa amezi atandatu nyuma yo kwemera ko yasomye umugabo. 

Uwo mugore w’imyaka 20 mbere yari yakatiwe urwo gupfa atewe amabuye, bituma ibi byamaganwa cyane ku isi.  

Yatawe muri yombi na polisi nyuma y’uko mubyara we yishe umugabo bakundanaga.  

Ikigo African Centre for Justice and Peace Studies (ACJPS) kivuga ko igihano yakatiwe ari “uguhonyora bikabije amategeko mpuzamahanga”. 

Yatawe muri yombi na polisi nyuma y’uko mubyara we yishe umugabo bakundanaga.  

Ikigo African Centre for Justice and Peace Studies (ACJPS) kivuga ko igihano yakatiwe ari “uguhonyora bikabije amategeko mpuzamahanga”. 

Uyu mugore watanye n’umugabo yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’ubusambanyi mu rukiko rw’i Kotsi muri leta ya White Nile ya Sudan. 

Nyuma y’uko byamaganywe cyane ku isi, urwo rukiko rwasubiyemo uru rubanza.    

Amaherezo, umucamanza mukuru yahinduye ikirego kiva ku “ubusambanyi” kitwa “igikorwa cy’urukozasoni” bisobanuye ko aho kwicwa yagifungirwa.  

Kwibuka30

Yemeye mu rukiko ko yari kumwe n’uwo mugabo kandi ko bombi basomanaga.  

Umunyamategeko we, Intisar Abdullah, yavuze ko umucamanza “nta mahitamo menshi yari afite uretse kumukatira”.  

Abdullah yabwiye BBC ati: “Ikiriho ni uko yemeye mu rukiko ko yari kumwe n’umugabo, aracyari muto cyane kandi ntazi uburyo uru rubanza rukomeye.”  

Uyu mugore yari yarekuwe hatanzwe ingwate ariko ubu yajyanywe muri gereza gutangira igihano cye.  

ACJPS yavuze ko mu rubanza rwa mbere nta munyamategeko yari afite, kandi amakosa yarukozwemo yatumye igihano cyo kwicishwa amabuye gikurwaho.  

Sudan iracyacira abantu urwo gupfa ku byaba mu cyarabu bita Hudud – ibyaha bivugwa na Allah muri Korowani, birimo ubusambanyi.   

Itegeko rya Sudan ritanga ibihano nko gukubitwa ibiboko, gucibwa ikiganza n’ikirenge, kumanikwa no kwicishwa amabuye.  

Byinshi mu bihano byo kwicishwa amabuye muri Sudan – byakatiwe cyane cyane abagore – byagiye bikurwaho n’Urukiko Rukuru.

Mbere, abaminisitiri ba leta bavuze ko iki gihano “gisekeje” ariko bemera ko nta muminisitiri wa leta wagira icyo abikoraho.  

Sudan itegetswe n’agatsiko ka gisirikare kuva kuri coup d’etat yo mu 2021.

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.