Nigeria: Pasteur yakoze agashya ajya kubwiriza mu rusengero yitwaje imbunda ya Kalachinkov

3,739

Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko yataye muri yombi umupasitori uherutse kujya mu rusengero kubwiriza ijambo ry’Imana yitwaje imbunda ya Kalachinkov atabifitiye uburenganzira.

Kuri iki cyumweru taliki ya 12 Gashyantare 2023, mu gihugu cya Nigeria umupasitori akaba n’umushumba w’itorero ryitwa House on the Rock witwa Uche Aigbe yakoze agashya ajya kubwiriza mu rusengero rwe yitwaje imbunda ya Kalachinkov AK-47, ikintu cyateye ubwoba imbaga y’abakirisito bari baje kwitabira isengesho ryo ku cyumweru.

Pasitoro Uche Aigbe yavuze ko impamvu yitwaje imbunda mu rusengero ari uko afite abantu benshi imbere mu rusengero bamurwanya, bityo ko agomba kwitwaza imbunda, mu mvugo y’urwenya yongeye avuga ko azanye imbunda kugira ngo arwanye abiyita abahanuzi b’Imana kandi ari abanyabinyoma.

Nyuma yo kwitwaza imbunda mu rusengero, polisi yo muri icyo gihugu yatangaje ko uwo mugabo amaze gutabwa muri yombi kubera gutunga no kwitwaza imbunda atabifitiye uburenganzira, ndetse no guteza imvururu muri rubanda.

Comments are closed.