Nigeria: Umusaza yishe umukecuru bashakanye amuziza kwanga ko baryamana

3,141
Kwibuka30

Umusaza w’imyaka 84, witwa Gabriel Ahuwa, yemeje ko yishe umugore we w’imyaka 75 kubera umujinya kuko ngo yangaga ko baryamana, kandi akajya anumva bamubwira hari abayobozi bo mu itorero baryamana n’uwo mugore we.

Uwo musaza yafashwe na Polisi akurikiranywe icyaha cy’ubwicanyi nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Edo, Benin City, SP Chidi Nwabuzor.

Kwibuka30

Gabriel Ahuwa, yavuze ko ashinja umugore we kuba yararyamanaga n’abayobozi bo mu itorero yasengeragamo ariko we yamusaba ko baryama akamuhakanira. Ibyo rero ngo ni byo yatumye agira umujinya yica uwo mugore we bari bafitanye abana barindwi (7).

Ikinyamakuru Kigalitoday dukesha iyi nkuru cyavuze ko nyuma yo gufatwa na Polisi uwo musaza yagize ati, “ Kubera ibyo byose, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nari ndi mu rugo, maze mafata umuhoro ndamutemagura. Nabikoze mbitewe n’umujinya, kubera ko atanyubahaga kandi nshaka ko abantu babimenya.”

Yongeyeho ati, “ Umugore wanjye ntanyumva, igihe cyose musabye ko turyamana arabyanga. Dufitanye abana barindwi abahungu batanu n’abakobwa babiri. Nabibwiye umuryango wanjye n’umuryango we, ariko ntibashatse kunyumva, bituma akomeza ubuzima yiberagamo, nkajya numva amakuru ko hari abayobozi bo mu itorero aryamana nabo.

” Uko namusabaga ko turyamana yambwiraga ko arwaye cyangwa ko afite ibibyimba mu nda, ariko nkumva ko hari abandi bagabo aryamana nabo kandi njyewe ntafite amafaranga yo kugura indaya ku muhanda”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.