NIGERIA: UVUYE MU IDINI YA ISLAM YAKABAYE YICWA.


Muri Nijeriya, umwe mu bayoboye umuryango wa Islam avuga ko abahindura idini bagakwiye kwicwa.
Ibi byamenyekanye cyane nyuma y’aho Sheikh Ibrahim Jalingo, umuyobozi w’uyu muryango mu gace ka Ulama yasubizaga uwari wanditse ku rubuga rwe rwa Facebook Hadith ivuga ku bihano bihabwa uwahinduye idini avuye muri Islam.
Mu kumusubiza yagize ati” Ubikora wese, mujye mumwica. Qu’ran ni ibyahishuwe byavuye kuri Allah, kandi na Hadith nicyo kimwe. Gusa Qu’ran ivuga ku mahame mu ncamake, naho Hadith igatanga ubusobanuro bwimbitse.Iyo Hadith rero irabishimangira.
Si uwo murongo bavugagaho gusa Jalingo yikijeho, ahubwo yatanze n’izindi ngero ziboneka mu gitabo Gitagatifu cy’aba Islam nka Surah At-Tawbah (9:5), Al-Baqarah (2:193)na An-Nisa’ (4:89 and 4:91), ziahimangira ingaruka zigera ku batera umugongo idini ya Islam. Yashingiye kuri ibi ananenga bikomeye abamukuriye bakunda igitsina gore kubera irari bakishora mu busambanyi, ntibemeranye na bimwe mu byo idini ryabo ryigisha.
Mu gusoza, Jalingo yavuze ko ari igisubizo atanze ku kutamenya kwarangaga bamwe mu bayoboke ba Islam bari kubyegereza umutima cyane, bakamubwira nabi. N’ubwo yasoje atyo, byahagurukije imiryango itari iya Leta, irengera uburenganzira bwa muntu harimo Human Rights Watch na zimwe mu mpuguke z’aba Islam bagenzi be batemeranya nawe, bavuga ko ari uburenganzira bwa buri muntu guhitamo.\
Comments are closed.