Rwanda: Uyu munsi habonetse abarwayi 3 ba Covid-19 mu gihe abamaze gukira bose hamwe bageze kuri 84

4,899

Abarwayi ba coronavirus bari kugenda bagabanuka, kuri ubu abarwayi basigaye kwa muganga ni 66 mu gihe abamaze gukira babarirwa muri 84

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Mata hafashwe ibipimo 1,449, muribyo abagera kuri batatu nibo basanzwemo ubwandu bw’agakoko ka coronavirus, ibyo byahise bituma umubare w’abanduye bose mu gihugu ugera ku 150, ariko nubwo bimeze bityo, abagera kuri 84 bamaze kuyikira harimo na bane (4) bakize uyu munsi kuwa kabiri.

Kugeza kuri uyu wa kabiri mu Rwanda ntawe urapfa azize icyo cyorezo nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima ribigaragaza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.