NIYONZIMA HARUNA :” Ikipe ya Rayon Sport ndayubaha ariko ntabwo nyitinya na gato”

13,586
Kwibuka30

Niyonzima HARUNA kizigenza wa AS KIGALI yatangaje ko biteguye gukina na Rayon Sport ndetse bakaba bayitwara igikombe cya Super Cup.

Mbere y’uko umukino wa Super Cup uri buhuze ikipe ya Rayon sport, ikipe yatwaye igikombe cya championnat y’umwaka ushize n’ikipe ya AS KIGALI yatwaye igikombe cy’amahoro cy’uno mwaka bicakirana kuri uno mugoroba wo kuwa kabiri kuri Stade AMAHORO I Remera, amakipe yombi ari buhurire muri uwo mukino bakomeje guhiga gutwara icyo gikombe ari nako imyitozo ikomeje ku mpande zombi.

Kwibuka30

Bwana HARUNA NIYONZIMA akaba na kapiteni wa AS KIGALI yatangarije ibitangazamakuru ko adatewe igitutu n’ikipe ya Rayon Sport nubwo bwose ayubaha nk’ikipe nkuru. Yagize ati:”ikipe ya Rayon Sport ni ikipe nziza, ndayubaha ariko ntabwo nyitinya rwose….”

Haruna yavuze ko we na bagenzi biteguye guhangana na Rayon Sport ndetse bakaba banayitwara kino gikombe. Ku munsi wa gatandatu ubwo ikipe ya Rayon Sport yasozaga umwiherero, prezida wayo SADATE MUNYAKAZI yari yasabye abakinnyi kwihesha ishema bakongera gutwara icyo gikombe kuko n’umwaka ushize aribo bari bagitwaye. Umukino uri butangire saa cyenda z’umugoroba, Rayon Sport iraba ifite umutoza wayo mushya bwana ESPINOZA nawe wahamije ko yafashe umwanya wo kumenya abakinnyi be ndetse akaba yararebye na za video z’ikipe ya AS KIGALI bityo akaba yizeye ko ari butahukane intsinzi y’uyu munsi.

Ni umukino ushyira ku gitutu ano makipe yombi kuko AS KIGALI niwutsinda birayiha imbaraga zo gutangira championnat neza kuko kuri uyu wa gatanu izahura n’ikipe ya APR mu gihe Rayon izahura na Gasogi FC.

Leave A Reply

Your email address will not be published.