Ibyaha byo Gusambanya Abana ku ngufu bimaze Gufata indi ntera

11,609

Ibyaha byo gufata abana ku ngufu bimaze gufata indi ntera ku buryo gishobora gufatwa nk’icyorezo 

Ku munsi w’ejo inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite wari watumije Polisi y’u Rwanda ndetse n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB kugira ngo basobanure byimazeyo ikibazo cy’abana b’abakobwa bakomeje gufatwa ku ngufu.

Nkuko imibare y’ubugenzacyaha ibigaragaza, mu myaka itatu yonyine ishize ibirego bijyanye no gufata ku ngufu abana b’abakobwa byangana na 9000 ibyo bikaba ari ibyamenyekanye kuko mu Rwanda hakiri umuco wo guhishira icyo cyaha, iyo mibare yongera kugaragaza ko kino cyaha kigenda kiyongera aho gucika bityo Umunyarwanda wese agasabwa gufata icyo kibazo nk’icye.

Mu mwaka ushize, mu Karere ka NYAGATARE gusa, ubugenzacyaha bwakiriye ibirego 1200 arikoh abakurikiranywe ku icyo cyaha ni 100 gusa.

Umunyamabanga mukuru wa RIB madame ISABELLE KALIHANGABO yavuze ko ibyaha byo gusambanywa ku ngufu aribyo byaha biza ku isonga mu byaha bikorerwa abana.

Deputé RWABYOMA we yavuze ko ata mpamvu nimwe yagombye kuba urwitwazo, ati:”umwana w’umukobwa afite uburenganzira bwou kwambara uko ashaka, ….ibyo ntibyakagombye kuba impamvu cyangwa urwitwazo ngo afatwe ku ngufu…”

Bamwe mu batepute ntibariye iminwa kuri icyo kibazo, hari abavuze ko hakwiye gufatwa ibihano bikakaye cyane cyane kuri mwarimu wazajya agaragaraho icyaha cyo gufata no gusambanya ku gahato, umwana w’umukobwa arera, basabye ko usibye ibihano n’imyanzuro y’urukiko, hakwiyongeraho ko mwarimu wafatiwe muri icyo cyaha yahabwa akato mu mwuga w’uburezi kuko aba yabaye icyasha mu bandi.

 

 

Comments are closed.