Nizigiyimana MAKENZI yatangaje igihe azasezera kuri ruhago

9,182
Kwibuka30
IGISUBIZO CYIZA KARIM MAKENZI WA RAYON SPORTS AHAYE ABAVUGA KO ASHAJE -  YouTube

Myugariro w’ikipe ya Rayon sport Bwana NIZIGIYIMANA Makenzi yatangaje ko nyuma y’imyaka ibiri atazaba akibarizwa mur ruhago.

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi akaba na myugariro w’ikipe ya Rayon Sport Bwana NIZIGIYIMANA Makenzi yaraye atangaje ko azasezera kuri ruhago mu myaka ibiri iri imbere.

Kwibuka30

Uyu mukinnyi w’Umurundi ukina ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports, Nizigiyimana Karim Makenzi aravuga ko nyuma y’igihe akina umupira w’amaguru, ubu yatangiye gutekereza kuba yawusezera.

Mu kiganiro RTV SPORT kuri uyu wa kabiri, Makenzi yagize ati:”Namaze kubyishyiramo kuko utakina umupira imyaka yose, kandi ntabwo ari byiza kuva mu kibuga abantu bagutera amabuye, ndimo gupanga kuvamo kandi ntabwo nzaba umutoza.’’

Yavuze ko yumva ko bigenze neza, sezo 2 ziri imbere yaba yazeye ku mupira w’amaguru.

Comments are closed.