Musanze: Abagabo babiri bafatanwe ibikoresha birimo n’amafaranga bari bibye umucuruzi

6,661

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Werurwe yafashe abagabo babiri bari bibye  amafaranga 996,000 n’ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa, na televisiyo, byari byibwe umucuruzi witwa Nshimiyimana Emmanuel utuye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Cyuve, akagali ka  Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko abafashwe ari Ishimwe Emmanuel w’imyaka 26, na Tuyizere w’imyaka 26, yanavuze ko amakuru yamenyekanye biturutse ku wibwe

Yagize ati: “ Kuri uyu wa mbere ahagana saa tatu z’ijoro Nshimiyimana yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe amafaranga ndetse n’ibikoresho bitandukanye kandi akaba akeka uwitwa Tuyizere warindaga inzu yakoreragamo n’inshuti ye magara yitwa Ishimwe kandi ko yahise abura. Polisi yahise itangira gukurikirana nibwo yafatiye uyu Ishimwe mu Murenge wa Muhoza wahise ajya kubereka uyu Tuyisenge aho ari basanga ari gushaka abamugurira ibyo bikoresho byibwe mu murenge wa Kinigi.”

Yongeyeho ko haje kumenyekana amakuru ko mu kwiba ibyo bikoresho bari baracurishije urufunguzo  bifashishije bafungura inzu ibyo bintu byarimo, amafaranga akaba yari abitse imbere  mu cyuma cya mudasobwa (CPU) ku bw’amahirwe  abo bajura ntibari bayabonye kugeza ubwo byafatwaga bagasanga akirimo.

SP Ndayisenga yagiriye inama abantu bose bifuza gutwara iby’abandi kubireka kuko birangira bafashwe kandi bagafungwa igihe kirekire muri gereza, anaboneraho kugira inama abaturage kujya bicungira umutekano bafatanije n’inzego  z’umutekano kandi bakajya basuzuma ko inzu zabo zifunze neza cyane cyane iz’ubucuruzi.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyuve ngo hakurikizwe amategeko.

Comments are closed.