Nora Yishe umugabo we amuziza kumurira inyama atahashye

23,554

Umudamu witwa Nora wo mu gihugu cya Uganda yishe umugabo we kubera ko yamuririye inyama atahashye.

Kuri uyu wa kane mu masaha y’igitondo, umugore witwa NORA wo mu mujyi wa Kampala mu gace kitwa Kayanja yishe umugabo we witwa BOB MATOVU amuziza ko yamuririye inyama kandi atariwe wazihashye.

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, yatangarije ikinyamakuru bukedde dukesha iyi nkuru ko uwo mugore Nora yaje mu masaha y’igitondo asanga uwo mugabo Bob ari kurya inyama atahashye maze amuteragura ibyuma mu muhogo no mu mugongo. Nora yabwiye Polisi ati:”nari namusabye amafranga yo kugura inyama arayanyima, nirwanaho mbona andi maze nje nsanga ari kundira inyama atahashye…”

Akimara kumutera ibyuma byinshi, Bwana BOB MATOVU yajyanywe kwa muganga ariko nyuma y’amasaha make aza kwitaba Imana kubera ki yari yakomeretse cyane.

Abaturanyi b’uwo muryango bavuze ko batazi aho uwo mugore aturuka, bemeza ko Nora yaje kubana nuwo mugabo yari asanzwe yicuruza. Kugeza ubu Nora ari mu maboko ya polisi mu gihe umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro.

 

Comments are closed.