NRS yatangiye ubukangurambaga ku buzererezi mu gihugu cyose

15,491
Mu nzererezi habamo n’abana baba bafite uducupa turimo ibiyobyabwenge (Ifoto/RBA)

Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ubuzererezi n’indi myitwarire ibangamira abaturage, Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) cyateguye ubukangurambaga buzakorwa mu turere twose tw’Igihugu.

Ikiciro cya mbere cy’ubu bukangurambaga cyatangiye kuwa 23 Nzeri 2019, kikazasozwa ku ya 04 Ukwakira 2019 mu turere twose tugize Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo ndetse n’Intara y’Amajyaruguru. Izindi ntara nazo zikazakurikiraho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza ibikorwa by’ubwo bukagurambaga, Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu k’igororamuco Bosenibamwe Aimé, yibukije Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti ‘Duharanire kugira Igihugu kizira ubuzererezi’.

Yavuze ko ubwo bukangurambaga bugamije gukangurira Abanyarwanda kurwanya ubuzererezi n’indi myitwarire ibangamiye abaturage, no kubamenyesha ingamba zafashwe mu kurwanya icyo kibazo no gukura abana b’inzererezi mu muhanda bagasubizwa mu miryango yabo, ndetse abo bigaragara ko ari ngombwa kugororwa bakajyanwa mu bigo ngororamuco.

Bosenibamwe ashishikariza Abanyarwanda kugira uruhare mu kurwanya ubuzererezi n’indi myitwarire ibangamira abaturage, kuko iyo myitwarire yangiza ubuzima bw’abayifite n’imiryango yabo, ariko ikanasubiza inyuma iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati “Ni inshingano za buri Munyarwanda gutanga umusanzu ku bikorwa byo kurwanya imyitwarire ibangamiye abaturage, kuko igira uruhare mu kwangiza abana b’urubyiruko. Rero dushyize hamwe, tuzabasha kugabanya umubare w’abafite imyitwarire ibangamira abaturage maze dukomeze urugendo rw’iterambere Igihugu kifuza ku buryo u Rwanda rw’ejo hazaza ruzaba ari Igihugu kitarangwamo ubuzererezi n’ibiyobyabwenge.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco Bosenibamwe Aimé

ACP Gilbert Gumira wungirije umuyobozi mukuru w’ikigo kigororamuco, asanga intandaro y’ikibazo cy’ubuzererezi ahanini ari ababyeyi badohotse ku nshingano zabo zo kurera, asaba ababyeyi kunoza gahunda yo kurera neza kugira ngo bafatanye n’igihugu gukumira no kurwanya icyo kibazo gishobora kugariza sosiyete n’umuryango nyarwanda muri iki gihe.

Yagarutse kuri zimwe mu ngamba igihugu cyashyizeho mu rwego rwo kwakira no gufasha abana bavuye mu bigo by’igororamuco no kubafasha kubasubiza mu buzima busanzwe.

Ati “Iyo abana bavuye kugororerwa mu kigo k’Iwawa hari amahuriro abahuza ku rwego rw’imirenge, na komite zo mu turere ku bufatanye na community policing ku buryo bafasha abo bana gusubira mu buzima busanzwe, nyuma abibumbiye mu makoperative hamwe n’abandi bagahabwa amahirwe yo kubona inguzanyo binyuze mu kigo cya BDF bagatangiza imishinga ibateza imbere mu buzima aho guhora mu buzima bubi.”

Kuva mu mwaka wa 2017 Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) cyashingwa, cyatangiye gahunda yo gukura abana mu muhanda n’abandi bafite imyitwarire ibangamira abaturage bakajyanwa kugororerwa mu bigo ngororamuco n’ibigo binyurwamo by’igihe gito.

Muri ibyo bigo, abana bari munsi y’imyaka 18 bahabwa amasomo y’igororamuco, bagasubizwa mu ishuri. Abarengeje imyaka 18 iyo barangije amasomo y’igororamuco, bigishwa imyuga ibafasha kwihangira imirimo mu gihe basubiye mu buzima busanzwe.

Umuraperi Fireman ni umwe mu basoje amasomo Iwawa mu cyumweru gishize, ahamya ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge

NRS igiye kumurika ubushakashatsi ku buzererezi

Kuva muri Kanama 2019, Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) cyatangiye gukora ubushakashatsi bwimbitse ku birebana n’ubukana bw’imyitwarire ibangamira abaturage (ubuzererezi, uburaya, ubujura bworoheje, gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi mu ruhame, gusabiriza,…), impamvu ziyitera, icyakorwa ngo icike burundu ndetse n’akamaro ka gahunda y’igororamuco mu Rwanda. Ubwo bushakashatsi bukazamurikwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2020 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa NRS Bosenibamwe.

Akaba ari ubushakashatsi buzafasha NRS gukora igenamigambi rinoze (strategic plan) rizakorwa bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari (2019-2020), rikazagaragaza mu buryo bufatika ingamba zo kurwanya ikibazo k’imyitwarire ibangamira abaturage mu buryo burambye.

Kugeza ubu bimwe mu bigo ngororamuco nk’icya Iwawa gifasha kugorora abana bari mu buzererezi gifite ubushobozi bwo kwakira abana 4.500 buri kiciro, icya Nyamagabe cyakira 1500, icya Gitagata cyakira abana bari munsi y’imyaka 18 nyuma yo kwagurwa cyatangiye kwakira 500, kikaba cyaratangiye kwakira n’abagore n’abakobwa.

Comments are closed.