“Nshaka ko mwumva agahinda kenshi ntewe no kurekura kano kazi keza ku isi” Min. Boris Johnson

6,936

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Bwana Boris Johnson yatangaje ko ababajwe no kuba yegujwe, ndetse ko yicuza cyane kuba atsinzwe mu rugamba yahanganagamo n’abanzi be.

Nk’uko yari yabyemeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Nyakanga 2022, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Bwana Boris Johnson yeguye ku mwanya wa perezida w’ishyaka ry’aba “Conservative” party, ariko yemeza ko azakomeza kuba minisitiri w’intebe kugeza igihe ishyaka rye rizahitamo ugomba kumusimbura akaba ari nawe azahita ashyikirizwa ubuyobozi bwa minisiteri y’intebe y’icyo gihugu cy’igihangange ku mugabane wa Burayi.

Mu ijambo amaze gushyikiriza mu kanya gato gashize ku biro bye bizwi nka No10 Downing Street, Bwana Boris Johnson yagize ati:”Ndi imbere y’imbaga y’Abongereza nshaka kubatangariza ko neguye ku mwanya w’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka ryacu, si ikintu cyoroshye, ni umwe mu myazuro igoye gufata, ariko byose ni ku nyungu za rubanda…”

Ni ijambo abashinzwe gukurikirana ibimenyetso bemeza ko yarivuganye umubabaro n’agahinda kuko n’ubundi guhera muri iyi minsi mike ishize Bwana Boris yakomeje guhangana n’abamusabaga kwegura bamuziza amwe mu makosa ya politiki bivugwa ko uyu mugabo yijanditsemo, bwana Boris yasabye abantu kumva agahinda afite ko gusezera ku kazi ku isi, ati:”…ndashaka munyumve kandi mwumve agahinda kenshi mfite ntewe no gusezera ku kazi keza ku isi…”

Bwana Boris Johnson ati:”Mfite agahinda kenshi ko gusezera ku kazi keza ku isi yose”

Bwana Boris yagize ati:”Birababaje kuba ntabashije kurangiza manda yanjye ngo mbashe gushyira mu bikorwa imigambi myiza nari narasezeranije kino gihugu”

Boris Johnson yavuze ko ingengabihe y’uburyo amatora y’uzamusimbura azayitanga mu cyumweru gitaha.

Mu minsi mike gusa, uno mugabo yahuye n’ibibazo by’ingutu kandi bikomeye aho aba minisitiri be benshi batangiraga kwegura ku myanya yabo, ni inkubiri yatangijwe na minisitiri w’ubukungu mu gihugu Rishi Sunak nyuma gato kuwa kabiri wa kino cyumweru, hegura minisitiri w’ubuzima witwa Sajid Javid, nyuma y’amasaha 48 gusa, minisitiri mushya wari usimbuye uw’ubukungu nawe yareguye, ndetse ahita asaba na minisitiri w’Intebe Johnson Boris kwegura, ariko undi amubera ibamba, arabyanga, ariko mu nyuma Bwana Boris Johnson yabonye ko atagikunzwe mu ishyaka ahitamo kwegura kuri uwo mwanya.

Comments are closed.