NSHIMIYIMANA Patrick Yishyize mu Kagozi Nyuma yo gusanga uwari Umugore we yamutwaye abana

20,377

Bwana NSHIMIYIMANA Patrick yaraye yiyahuye akoresheje umugozi nyuma yaho atashye agasanga uwari umugore we yamutwaye abana.

NSHIMIYIMANA Patrick wari utuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata yaraye yishyize mu kagozi ariyahura nyuma y’aho atashye agasanga umugore we yamutwaye abana.

Amakuru y’imvaho yatangajwe n’umukozi we, yavuze ko Bwana Patrick NSHIMIYIMANA yari yaratandukanye n’umugore we, ariko akaba yarasigaye yibanira n’abane be babiri. Ku manywa yo kuri uyu wa kabiri ubwo Patrick yari yagiye mu kazi, nibwo umugore yaje agahita afata abana arabajyana, Patrick yatashye ahagana saa moya z’ijoro yumva ko umugore yaje maze agahita atwara abana, ako kanya yahise yinjira mu nzu ashaka ikiziriko ahita yimanika ku giti cy Avoka kiri aho mu rugo ahita ashiramo umwuka.

Ikibazo cyo kwiyahura ni kimwe mu bibazo bimaze gufata indi ntera muri ano mezi abiri ashize ku buryo buri byumweru bibiri habobeka byibuze umuntu umwe wiyahuye, intara y’Uburasirazuba niyo iza ku isonga mu bafite abantu benshi bamaze kwiyahura.

Comments are closed.