Nta gisubizo cya vuba ku musaruro w’ibinyabijumba ukomeje kwangirika
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yatangaje ko nta gisubizo cya vuba ifite cyo gukemura ikibazo cy’umusaruro w’ibirayi n’ibijumba ukomeje kugenda wangirika bitewe no kubura inganda zo kuwutunganya ndetse n’uburyo bwo guhunika uwo musaruro.
Mu kiganiro Dr. Patrick Karangwa, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, aherutse kugirana ikiganiro n’umunyamakuru wa Radiotv10, yavuze ko leta idafite ubushobozi bwo kubaka inganda zo gutunganya ndetse no kubungabunga umusaruro ukomoka ku bijumba n’ibirayi, gusa ashishikariza abikorera kwishakamo igisubizo cy’icyo kibazo.
Yagize ati:”…ntabwo leta yonyine yabona amikoro yo gukora inganda zose zikenewe…ntabwo byakorwa neza hatabayeho uruhari rw’abikorera...”
Ibi babitangaje nyuma y’aho abahinzi b’ibirayi n’ibijumba mu Rwanda, bakomeje gutaka igihombo gikomeye baterwa no kuba nta nganda zihagije zitunganya umusaruro wabo.
Umwe muri aba bahinzi yagize ati:
“…turabyeza ari byinshi ndetse bitunze abanyarwanda benshi, ariko ntibibikika…ntanganda dufite zo gutunganya uyu musaruro kugira ngo ujye unakoreshwa na nyuama…”
Imibare ya leta y’u Rwanda igaragaza ko ibirayi aricyo gihingwa kiri imbere kuruta ibindi muri iki gihugu. Gusa Uko bihingwa ni nako biribwa, kuko umuturage umwe arya ibiro 125 ku mwaka. Ibi ngo nibyo byatumye igihugu gishyira imbaraga zikomeye mukuzamura umusaruro w’iki gihingwa. Kugira ngo bihaze banyirabyo basagurire n’amasoko, bityo bibashe kubabeshaho.
Kugeza magingo aya hari abahinzi babyo bavuga ko uyu musaruro wabo ukomeje kubapfira ubusa kubwo kubura inganda zihagije ziwutunganya. Ibi ngo bituma bawugurisha ku giciro gito cyane kuko kuwuhunika bisa n’ibidashoboka.
Kugeza ubu, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko ku butaka bw’u Rwanda habarirwa inganda enye za leta zitunganya umusaruro w’ibirayi. Iyi Minisiteri igaragaza ko umusaruro w’ibi bihingwa wazamutse mu mwaka wa 2018. Berekana ko muri uwo mwaka u Rwanda rwejeje ibirayi bisaga toni ibihumbi 916, mu gihe ibijumba byari toni zisaga miliyoni imwe n’ibihumbi 186. Imibare yo ishimangira ko uko uyu musaruro uboneka ari nako wangirika dore ko Ikigo cy’Igihugu Cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko 16% by’umusaruro w’ibirayi n’ibijumba wangirika.
Comments are closed.