“Nta mpuhwe na nke tuzagirira APR FC mu kibuga” Sadate MUNYAKAZI

6,447
Munyakazi Sadate yavuze ku mubano...

Bwana Sadate president wa Rayon Sport FC yavuze ko nta rwango ruri hagati ya APR n’ikipe ayobora, ariko ko atazigera agirira impuhwe na nkeya ikipe ya APR mu kibuga.

Uyu munsi kuwa kane, Bwana SADATE MUNYAKAZI prezida w’ikipe ya Rayon Sport yagiranye ikiganiro na Radio Rwanda, ayitangariza byinshi harimo iby’ubushuti hagati y’amakipe APR na Rayon sport, amakipe abanntu bazi ko ari amakeba, ibintu bigragarira mu mukino uhuza ano makipe yombi, mu minsi ishize nibwo umwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu ikipe ya APR yavuze ko hagati ya APR na RAYON SPORT nta bukeba burimo, ibintu abantu benshi batavuzeho rumwe.

Ubwo tabazwaga icyo kbazo, Bwana SADATE yavuze ko n’ubundi nta rwango ruri hagati ya Rayon Sport na APR, ngo ni abavandimwe bahuzwa na siporo kuko usanga akenshi n’abakinnyi bo ku mpande zombi ari abashuti, nyuma y’umukino bahura bkaganira, nta mpamvu rero yo kurema urwango hagati y’abantu.

Bwana SADATE yakomeje agira ati:”Nta rwango ruri hagati ya Rayon Sports na APR FC.Rayon Sports izaharanira gutsinda APR FC mu mukino wose bahuye yaba uwa shampiyona,uwa gicuti,uw’igikombe icyo aricyo cyose.Nta mpuhwe na nke tuzagirira APR FC mu kibuga, nta na rimwe bizabaho. Ariko hanze y’ikibuga, yaba Rayon Sports, APR FC, Mukura VS, Kiyovu Sports turi abanyarwanda, ntabwo uko guhangana ko mu kibuga twagushyira no hanze yacyo kuko dufite umutoza umwe.”

Umunyamakuru yongeye amubaza uko umubano uhagaze hagati y’abashatse kumweguza maze asubiza ko umubano ari mwiza nta kibazo, ko ari ibibazo bitajya bibura mu bantu, yongeye abazwa ikibazo cy\umwenda wa Minnaert aho egeze avuga ko ku bufatanye n’abafana bizeye neza ko igihe kizagera bamamze kumwishyura.

Munyakazi Sadate yavuze ku mubano...

Comments are closed.