Amateka ya Ngolo KANTE wabaye icyamamare nyuma yo gucuruza ibisheke mu ngorofani

9,491
Menya amateka n’ubuzima bwihariye bw’ikirangirire mu mupira w’amaguru N’Golo Kante

N’Golo Kante yavutse taliki ya 29 Werurwe 1991 mu murwa mukuru w’Ubufaransa Paris. Avuka mu muryango ukennye w’abimukira bakomoka muri Mali baje mu Bufaransa mu gushaka amaramuko.

N’Golo Kante ni imfura mu muryango w’abana bane abahungu n’abakobwa. Se umubyara yitabye Imana N’Golo Kante akiri muto cyane hafi ku myaka 11, maze nk’umwana w’imfura mu muryango atangira inshingano zo kwita ku muryango wari usigaye hamwe na mama we.

N’Golo Kante wari utuye mu mujyi utuwe cyane witwa Rueil Malmaison hafi ya Paris kandi uzi agaciro k’umusaruro uva mu gukora cyane yatangiye kijya akora urugendo rw’ibirometero byinshi atoraga imyanda n’inyuma akabijyana kubigurisha mu nganda zabivugururaga zikabigira bishyashya cyane kugirango abone amafaranga yunganira aya mama we wakoraga isuku kugirango babone ibitunga umuryango.

Kubera ko yari azi neza ko gutoragura ibyuma n’indi myanda yongeraga kuvugururwa ikaba mishya atari ibintu byafasha umuryango we ku ikura mu bukene bwari buwugarije. Kanté yari azi ko agomba gutekereza ku mahitamo ye. Igihe igikombe cy’isi cyo mu 1998 cyaberaga mu Bufaransa, cyahaye Kanté amahirwe yo gushaka amafaranga menshi, apfuka ahantu henshi no gutora imyanda yasizwe na ba mukerarugendo n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu ma stade no mu mazu berekaniramo imipira.

Byaje kurangira iki gikombe cyekuganwe n’u Bufaransa maze mu byishimo byinshi cyane, Kante yabonye ko mu mupira w’amaguru harimo amahirwe menshi cyane kuko mu bakinnyi bakiniraga Ubufaransa icyo gihe harimo abaje gutura mu Bufaransa ari abimukira nkawe aha twavuga nka Thierry Henry, Zinedine Zidane, Patrick Viera, Lilian Thuram, na Nicholas Anelka.

Ni gute yinjiye mu mupira w’amaguru.

Nyuma yuko igikombe cy’isi kirangiye kandi cyegukanwe n’Abafaransa, mu bufarabsa hahise hatangira gahunda yo gushinga amashuri menshi yigisha umupira w’amaguru cyane cyane abana. Yatangiye umwuga we w’umupira wamaguru muri JS Suresnes mu 1999 ubwo yarafite imyaka 8. Yari muto ho imyaka 3 ugereranyije n’abandi bana bakinanaga, ariko ntibyabuzaga ko ariwe ikipe yagenderagaho akayifasha gutsinda imikino myinshi no gutwara ibikombe binyuranye. Ibi byatangajwe n’umwe mubo bakinanaga ati:

“Kante yari umwana kuri twe ho imyaka itatu nubwo yakinanaga natwe. Iyo twakinaga n’amakipe y’abana y’injiraga mu kibuga asimbuye mu minota 10 yanyuma. Yari muto cyane kuri twe, nta numwe banganaga. Ariko nyuma y’umukino iyo twageraga mu rwambariro, narebaga umwe mubo twakinanaga nka mubwira ati’ reba ni muto kuri twe ariko mu minota 10 yakinnye yatweretse uko babigenza’. Nukuri byari isomo kuri twe ryo kwicisha bugufi”

Uburyo yanganaga ndetse nuko yagaragaraga byatumaga abana bagenzi we bakinanaga bibaza aho aturuka ndetse niba azashobora gutera umupira igihe kinini. Imitekerereze ye yo gukora cyane no kwicisha bugufi byagaragaye kuva umunsi wa mbere atangiye imyitozo, nkuko bitangazwa n’umutoza w’ungirije wa mutozaga iki gihe ati:

“Kante ntiyakunze kugenda yifuzwa n’amakipe akomeye biturutse kukuba yari afite amagara matoya. Icyo gihe ariko yari afite ubushobozi bwo gukura umupira ku ruhande rumwe akawujyana kurundi kandi yari azi gutera tackles neza. Ibi byose n’imyitozo yikoreshaga ku giti cye”.

Kante yatangiye gukura ubwo yari amaze imyaka ine muri iyi kipe y’abana. Iki nicyo gihe yatangiye kubona ahazaza he muri ruhago bitewe nukuntu yagendaga y’igarurira imitima y’abakunzi b’ikipe ndetse n’abafana be muri rusange hashingiwe kukuba yarumvaga ibyo abwiwe ndetse akanubaha nkuko bitangazwa n’umutoza Voktyna. Kumvira kwe no kwicisha bugufi byatumye ashyirwa mu ikipe y’abasigara bakora imyitoza y’inyongera mu gihe abandi bana babaga batashye.

Nyuma y’imyaka 10 yose akinira ikipe y’abato ya Suresnes muri 2012, abifashijwemo n’ubudasa bw’umuyobozi w’ikipe yakinagamo yagiye muri Boulogne aho yakinnye imyaka ibiri. Umukino wambere yakiniye iyi kipe batsinzwe ibitego 2 kuri 1 na As Monaco bituma ihita imanuka mu kiciro cya gatatu mu Bufaransa. Igitego cye cyambere nk’uwabigize umwuga yagitsinze ikipe yitwa Luzenac mu kiciro cya 3.

Mu mwaka wa 2013, Kante yagiye mu ikipe ya Caen mu kiciro cya kabiri mu Bufaransa, aho yakinnye imikino yose ya Shampiyona agafasha ikipe ye kuza ku mwanya wa gatatu maze ihita ibona itike yo kuzakina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa umwaka ukurikiyeho. Muri 2014-15 yabaye umukinnyi wa mbere ku mugabane w’iburayi waste abo bahanganye umupira akoresheje tackles.

Muri 2015 ku itariki ya 03 Kanama yaguzwe na Leicester city yo mu Bwongereza ku kayabo ka ama pound miliyoni 5.6, maze ahita ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2015-2016 ahita atorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri Leicester city ndetse atoranywa no mu ikipe nziza ya shampiyona y’u Bwongereza muri uwo mwaka w’imikino.

Umwaka w’imikino wakurikiyeho yahise agurwa n’ikipe ya Chelsea akayabo kagera kuri miliyoni 32 z’ama pound, maze nayo ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2016-2017. Ibi byahise bimugira umukinnyi wa kabiri mu mateka ya shampiyona y’ubwongereza watwaye ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya mu makipe abiri atandukanye nyuma ya Eric Cantonawabikoze muri 1992 na 1993. 

Nyuma yo guhesha Chelsea iki gikombe yahise atorwa nk’umukinnyi w’itwaye neza muri shampiyona na Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’Abongereza ndetse ahita anegukana ikindi gihembo gitangwa n’abanyamakuru bandika nk’umukinnyi witwaye neza muri Shampiyona uwo mwaka. Kante kandi yafashije Chelsea kwegukana UEFA Europa League umwaka ushize.

Kante yatangiye gukinira ikipe nkuru y’igihugu guhera muri 2016 aho yarari muri ekipe yatsindiwe kuri Final ya EURO  na Portugale. Muri 2017 yaje gutorwa nk’umukinnyi mwiza mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma y’imyaka irindwi nta mukinnyi ukina bwongereza uheruka ku gitwara. Kante yafashije Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya mu mwaka wa 2018.

Ese N’Golo Kante afite umugore cyangwa umukunzi?

Iyo bigeze kuri kino kibazo, abantu batandukanye bibaza byinshi kuko adakunda gushyira cyane ubuzima bwe hanze. N’Golo Kante nk’umuntu utuje, ukora cyane kandi wifite ubumuntu bituma abakobwa benshi bifuza ko yababera umugabo cyangwa boyfriend nta mukunzi afite, uretse ko hajya haza ibihuha ko atereta umukobwa witwa Jude Littler wahoze ari umugore w’umukinnyi Djibril Cisse gusa yaje kubinyomoza avuga ko ari ibihuha.

Ibindi wamenya:

Ngolo Kante uretse kuba ubarirwa ubutunzi bugera kuri miliyoni 100 z’ama pound ntabwo agenda mu modoka zihenze cyane nk’abandi basitari nkawe, kuko agenda mu modoka yo mu bwoko bwa Mini Cooper.

Ngolo Kante yafashije abavandimwe be na mama we gushinga business zitandukanye ndetse mushiki we muto amujyana mu ishuri ryigisha umupira nawe yarerewemo.

(inkuru ya inyarwanda.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.