Nta muyobozi w’ishuri uzongera gutanga babyeyi Meya atayisinyeho

7,350
Kwibuka30

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko urupapuro ibigo by’amashuri byandikira ababyeyi bibamenyesha amafaranga y’ishuri asabwa kugira ngo umunyeshuri yishyurirwe ibyo asabwa ruzwi nka”Babyeyi” rugiye kujya rubanza gushyirwaho umukono n’Umuyobozi w’Akarere mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibigo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma zigenewe uburezi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2022, ubwo yasozaga umwiherero w’Abayobozi b’Uturere bungirije bari bamazemo iminsi ine waberaga mu Karere ka Bugesera.

Mu minsi ishize Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amafaranga angana ku banyeshuri bose biga mu bigo bya Leta byaba ibyo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye mu rwego rwo guca umuco w’abayobozi b’amashuri batumbagizaga amafaranga y’ishuri ku nyungu zabo bwite.

Ati: “Twemeje ko nta’Babyeyi’ nimwe izongera gusohoka ijya ku babyeyi itasinyweho na Meya, kandi Meya kuyisinyaho, azajya ayisinyaho ari uko inama yayemeje izajya igomba kuba irimo umuntu wo ku rwego rw’Akarere kandi ibyemezo byafashwe bijyanye n’uburezi bigomba gushyirwa mu bikorwa kandi utazabyemera azaba anyuranyije n’icyemezo cya Guverinoma .”

Kwibuka30

Minisitiri Gatabazi yagarutse ku miyoborere y’ibigo by’amashuri, aho yavuze ko hakirimo ibibazo bishingiye ku gusaba amafaranga n’ibikoresho birengeje ubushobozi ababyeyi.

Minisitiri Gatabazi yakomeje atanga zimwe mu ngero zigaragaza uburyo bimwe mu bigo bisaba abanyeshuri ingano y’ibikoresho bitari ngombwa.

Ati : “Ibaze abanyeshuri 1500 bazane imikoropesho 1500, ibyo bikabaho umwaka umwe, imyaka ibiri, imyaka itatu uri Meya, uri visi meya nta makuru.”

Muri uyu mwiherero abayobozi basabwe gukurikirana umunsi ku munsi imikorere y’ibigo by’amashuri uko bishyira mu bikorwa gahunda za Leta, zirimo gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, aho buri kigo cy’amashuri kizajya gisurwa inshuro imwe mu cyumweru n’ubuyobozi bw’Akarere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.