“Nta na 1mm twigeze dutakaza” M23 iranyomoza amakuru avuga ko hari uduce yatakaje

6,591

Umutwe wa M23 uranyomoza amakuru yavugaga ko hari uduce twamaze kwigarurirwa n’ingabo za Leta FARDC mu mirwano imaze iminsi itatu yubuye.

Umuvugizi w’umutwe wa M23 mubya gisirikare Major Willy Ngoma abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko umutwe wa M23 utigeza utakaza na milimetero n’imwe mu mirwano umazemo iminsi n’ingabo z’igihugu FARDC.

Yavuze ko kugeza ubu uwo mutwe uhagaze neza cyane ku rugamba ndetse ko ingabo za Leta FARDC n’indi mitwe biri gufatanya harimo FDLR na MAI MAI aribo bbashojeho urugamba badashoboye ku buryo basubiye inyuma biruka, yagize ati:”…Bitandukanye n’ibyo bari kwigamba, kugeza ubu M23 ntiyigeze itakaza na 1mm y’ubutaka ifite, nta n’umwe ufite ububasha bwo kudutsimbura hano, ahubwo umwanzi twaramukubise akwira imishwaro”

Ibi abitangaje nyuma y’aho bamwe mu basirikare ba FARDC bavugaga ko uwo mutwe watakaje tumwe mu duce wari warigaruriye mu mirwano iherutse kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 20 Ukwakira 2022.

Kugeza ubu nta makuru aratangwa n’inzego za gisirikare zo hejuru muri DRC yemeza ko watsimbuye M23 mu birindiro byayo, gusa amakuru aturuka mu duce turi kuberamo imirwano, aravuga ko abantu benshi bakomeje guhunga imirwano ishyamiranije impande zombi, amakuru akavuga ko benshi bari guhungira muri Uganda kubera urusaku rw’ibibombe biremereye no gutinya kuhasiga ubuzima.

Comments are closed.