Straton wahoze ari V/Perezida wa FDLR yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kurangiza igifungo

5,786
Kwibuka30

Bwana Straton MUSONI wahoze ari visi perezida w’umutwe wa FDLR yaraye agejejwe mu Rwanda nyuma yo kurangiza igifungo cye mu gihugu cy’Ubudagi.

Straton Musoni wahoze ari visi perezida w’umutwe wa FDLR yagejejwe mu Rwanda aho agomba gutura nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’inzego z’ubutabera z’u Budage kubera ibyaha by’intambara yakoreye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko Musoni yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022.

Kwibuka30

Mu 2015 nibwo Urukiko rwo mu Budage rwakatiye Straton Musoni imyaka umunani y’igifungo. Icyo gihe Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi wa FDLR we yakatiwe gufungwa imyaka 13.

Kubera amategeko yo mu Budage, Straton Musoni, we yahise arekurwa kubera igihe yari amaze afunze. Murwanashyaka we yaguye muri gereza atarangije igihano, mu 2019.

Urukiko rwabakatiye ibyo ibihano nyuma yo kubahamya ibyaha byakorewe mu ntambara hagati y’umwaka wa 2008 na 2009 mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Musoni yatawe muri yombi mu 2009 mu Budage, ashyikirizwa urukiko rwo muri iki gihugu mu 2011.

Musoni yavutse mu 1961, atura mu Budage kuva mu 1986, aho yakoraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ni naho bahurizaga ibikorwa bya FDLR.

Leave A Reply

Your email address will not be published.