Perezida Museveni yasabye imbabazi Abanyakenya kubera amakosa yakozwe n’umuhungu we.

10,179
Kwibuka30

Perezida Museveni wa Uganda yasabye imbabazi abaturage ba Kenya kubera amagambo ameze nk’ay’ubushotoranyi yavuzwe n’umuhungu we General Kainerugaba abinyujije kuri twitter ye.

Abinyujije kuri twitter ye, perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yasabye imbabazi abaturage ba Kenya kubera amagambo y’ubushotoranyi yavuzwe n’umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba.

Perezida Museveni yagize ati:”…Banya Uganda, abavandimwe bacu b’Abanya Kenya na Africa y’iburasirazuba, ndabasuhuje mwese. Basaza bacu na bashiki bacu b’Abanya Kenya, mbasabye imbabazi kubera ubutumwa bwoherejwe na Gen. Muhoozi…”

Kwibuka30

Perezida Museveni asabye zino mbabazi nyuma y’aho minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda ku munsi w’ejo hashize yanditse ibaruwa ifunguye aho bavugaga ko iyo minisiteri idafataniije na general Muhoozi ku magambo yari yanditse.

Intambara y’amagambo kuri twitter yatangijwe na Gen. Kainerugaba Muhoozi aho yavuze ko we ubwe n’ingabo za Uganda bafite ubushobozi bwo gufata Nairobi mu byumweru bibiri, ibintu byatumye habaho guterana amagambo hagati ye na bamwe mu baturage ba Kenya.

Ibi byarakomeje ku buryo abaturage ba Kenya batangiye kotsa igitutu perezida wabo ngo ahamagaze uhagarariye igihugu cya Uganda ngo asobanure amagambo y’ubushotoranyi yari yavuzwe na Muhoozi.

Abakurikiranira hafi politiki y’ibihugu byo mu Karere barasanga amagambo uyu munyakubahwa avuga ashobora kuzatera ibibazo bikomeye muri dipolomasi y’ibihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.