“Ntabwo dushaka ibirarane by’ibibazo”: Minisitiri Gatabazi

8,924
Kwibuka30
Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, no kubaha serivise nziza muri rusange.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga Inteko z’abaturage mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa 7 Nzeri 2021.

Yagize ati “Abayobozi rimwe na rimwe tujya tugira amakosa, umuturage akaza akugana akuzaniye ikibazo, ukamusubiza kuri wa wundi utaragikemuye.”

Ngo niba umuturage ageze kuri minisitiri akamwohereza kwa Guverineri, Guverineri byamugeraho ati jya kwa meya, yagera kwa meya ati jya kwa gitifu w’umurenge, gitifu w’umurenge ati jya ku w’akagari, uw’akagari na we ngo jya kwa mudugudu.

Kwibuka30

Yunzemo ati “Mu yandi magambo umuturage umusubije aho yatangiriye. Ariko abayobozi bagiye begera abaturage, Minisitiri akajya mu Karere, Guverineri akajya mu Murenge, uw’Akarere na we akajya mu Kagari, uw’umurenge akajya ku mudugudu, uw’akagari na we akajya mu isibo.

Yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze bari hafi gusimburwa kandi ko bagomba gusiga bakemuye ibibazo bagejejweho n’abaturage, n’ibyo batarangije bagasiga babihaye umurongo, ku buryo abazabasimbura bazamenya aho bazahera.

Ati “Ntabwo dushaka ibirarane by’ibibazo, kuko nta wubibika muri stock. Si byiza ko ibibazo wakiriye wabyimukana muri manda yindi, cyangwa ngo ubirage abagusimbuye.”

Yunzemo ati:“Ushobora gukemura ikibazo umuturage ntanyurwe. Ariko igikwiye ni ukubikorera inyandiko ukayiha uwo muturage, undi muyobozi uzaza azabona aho ahera.”

Yanasabye abayobozi gutanga serivise nziza, agaruka ku bayobozi b’amavuriro n’ab’ibigo by’amashuri bajya bagaragaraho guhora mu nama ntibakore umurimo bahemberwa, abasaba kureka kuvunisha abo bakorana.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.