Gatabazi yibukije abayobozi ko bagomba gukora ku nyungu za rubanda

20,267
Kwibuka30

Kuri uyu wa gatatu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yakomereje uruzinduko rw’akazi arimo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, yibutsa ko umuturage aza ku isonga kandi ko umuyobozi ari we mukozi w’umuturage.

Yagize ati: “Umuturage ku isonga, kandi ni ukumenya ko umuyobozi ari we mukozi w’umuturage.”

Ibi yabigarutseho nyuma y’umuganda ubwo Minisitiri Gatabazi ari kumwe n’abandi bayobozi, baganiriye n’abaturage ku mishinga irimo gukorerwa ku mupaka.

Mu Murenge wa Ruheru yahatangije ibikorwa by’imirimo y’amaboko bigamije guha akazi abaturage baturiye umupaka, aho yabahaye umubyizi atangiza ibyo bikorwa byahaye abagera kuri 510 akazi ko gukora amaterasi ku buso burenga Hegitari 50.

Yabasabye gufata neza aya materasi bakorewe ndetse no kuyagurira mu mirima ibi bikorwa bitazabasha kuyagezamo, abasaba no kunoza ubuhinzi bw’ibirayi, icyari n’ibindi kuko Leta yabahaye imihanda izabafasha kugeza umusaruro ku masoko.

Abaturage bashima uburyo Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bubitaho kandi bukomeje gusubiza ibyifuzo byabo.

Minisitiri Gatabazi yibanze ku ngingo zirimo ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari zo mbaraga zabo.

Kwibuka30

Yashimiye Umukuru w’Igihugu ko ibyo yemereye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru yabikoze birimo umuhanda, amazi n’amashanyarazi, amavuriro amato n’amanini, amavuriro mato ahabwa ubushobozi bwo kubyaza n’ibindi.

Indi mishinga ni uko hakomeza kubakwa amavuriro yingoboka (postes de santé) kugera kuri buri Kagari. Kurinda amaterasi bateraho ubwatsi no gushimira ubuyobozi bw’igihugu bwabazaniye ishwagara kuri Nkunganire kimwe n’ubuhunikiro bw’imbuto bugiye kubakwa, bukazakemura ikibazo cy’imbuto ijya iza ihenze.

Umuhanda ujya ku ishuri rya Yanza ugiye gutangira kubakwa, ibikenewe byose bihari. Hazakomeza guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi ndetse abaturage banashiiwe ubufatanye n’abashinzwe umutekano bashishikarizwa kwambuka banyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Hanyua banasabwa gukomeza kwirinda COVID-19.

Iyi gahunda yasojwe abaturage bahabwa ijambo maze barangwa no gushima ibyiza byagezweho no gusaba ibikorwa bitandukanye byibanze ku bikorwa remezo, hanakemurwa ibibazo by’abaturage.

Minisitiri Gatabazi yasoje uruzinduko rwe muri Nyaruguru aganira n’abayobozi mu Nzego z’ibanze kugera ku banyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, ndetse n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Nyaruguru; yabasabye guhoza umuturage ku isonga, gutanga serivisi nziza kandi ku gihe, guharanira iterambere rye no kumurinda akarengane.

Yabasabye kandi kurushaho kwegera abaturage bakabafasha kunoza ubuhinzi, kubyaza umusaruro ibikorwa remezo begerejwe, ndetse no kurushaho kwiteza imbere, guharanira ko abaturage bahindura imibereho, kwegera imiryango by’umwihariko ifite ibibazo, n’ibindi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.