Ntituzasubiza amafaranga baduhaye ahubwo ibikorwa yakoze bizagirira Abanyarwanda akamaro- Alain Mukurarinda

3,325

Nyuma y’uko urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza rwitambitse umugambi wo kuzana Abimukira mu Rwanda, u Rwanda rwatangaje ko amafaranga rwari rwarahawe kugira ngo azifashishwe mu kubafasha bageze mu Rwanda mu kwiteza imbere batazayasubiza ahubwo ko ibikorwa byayo bizagirira Abanyarwanda akamaro

Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Alain Mukurarinda ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa RBA dukesha iyi nkuru  ko ibyari byateguriwe Abimukira bagombaga kuzanwa mu Rwanda bizifashishwa n’Abanyarwanda kandi ko nta Gahunda yo gusubiza amafaranga bari bahawe yo kwitegura abo bimukira.

Aya masezerano yo kuzana Abimukira mu Rwanda yashyizweho umukono kuwa 14 Mata 2022 yagombaga kumara imyaka itanu hakirwa abimukira binjiye mu Bwongereza ku buryo bunyuranije n’amategeko,ababyifuza bakongera gusaba bundi bushya, abashaka kuguma mu Rwanda nabo bagafashwa kubona ibyangombwa ndetse n’abashaka gusubira iwabo bagafashwa gusubira yo.

Aya masezerano agishyirwaho umukono, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Mukuralinda yakomeje avuga ko ibikorwaremezo byubatswe muri ayo mafaranga byari biteganyirijwe kubamo abo bimukira ndetse n’Abanyarwanda bakabana bavanze “atari kuvuga ngo bamwe bazajya baba ku karwa kabo n’abandi ku kabo.”

Ati “Niba aho kubakirira hari harateguwe ntabwo bivuze ko hagiye gusenywa ngo kuko amasezerano adashyizwe mu bikorwa.” Ati “Nibikunda abo bimukira bazaza kuba aho bateganyirijwe kandi nibitanashoboka  ubwo Abanyarwanda bazabikoresha. Ntaho byigeze biteganywa ko mu gihe ayo masezerano adakunze hari ibizishyuzwa.”

Abajijwe icyo u Rwanda rwakora mu gihe hagira ikindi gihugu kitari u Bwongereza cyarusaba gufatanya na cyo mu masezerano ameze atyo, Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rusobanukiwe neza icyo ubuhunzi ari cyo ndetse ko ubwo bunararibonye butasibamiye ku masezerano y’u Bwongereza.

Ati “Igihe cyose hazaza andi masezerano agamije kuvana ubuzima bw’abantu mu kaga, u Rwanda ruzayajyamo kuko rugamije ubumuntu.”

Yavuze ko ikibirutera ari ubwo bunararibonye rufite ku bantu bahunga n’abahunguka, ati “niyo mpamvu u Rwanda rwiteguye kwakira abari mu kaga mu buryo bwo kubahiriza amategeko mpuzamahanga rwashyizeho umukono.”

Uyu mushinga wokwakira aba bimukira watumye hatangira kubakwa inyubako  irimo inzu 2400 mugace ka  Karama mu Karere ka Nyarugenge zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho kandi butangiza ikirere.

U Bwongereza ni igihugu cyinjirwamo n’abimukira mu buryo butemewe n’amategeko benshi, aho nk’umwaka ushize hinjiye abimukira 45.728 binjiriye mu nzira y’amazi izwi nka English Channel.

Iki gihugu kivuga ko kigorwa no gutunga abo bimukira mu gihe bamara mu Bwongereza higwa ku busabe bwabo bwo guhabwa ubuhungiro, nyamara baba batarateganyirijwe mu ngengo y’imari ya Leta.

Butangaza ko nibura hakoreshwa miliyari 3 z’Ama-pound [asaga miliyari ibihumbi 4,5 Frw] ku mwaka mu kwita ku busabe bw’abimukira. Ni amafaranga atangwa mu kubashakira amacumbi muri hoteli n’ibindi mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.

Nibura ku munsi bibarwa ko u Bwongereza bukoresha miliyoni 6 z’ama-pound, asaga miliyari 9,5 Frw.

Kohereza abo bimukira mu Rwanda, Guverinoma y’u Bwongereza, isobanura ko byagabanya ikiguzi, kuko nibura umwimukira umwe yajya atangwaho ama-pound 169.000 (asaga miliyoni 257 Frw) ku mwaka.

Izi nyubako bikaba biteganijwe ko zishobora kwifashishwa n’Abanyarwanda kuko aba bimukira bo ibyabo bias n’ibyashyizweho umutemeri.

Comments are closed.