Nyaruguru: Umugabo akurikiranyweho gusambanya abana be babiri bari munsi y’imyaka 6

2,888
Kwibuka30

Umugabo wo mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, akurikiranyweho gusambanya abana be babiri; umwe w’imyaka itatu n’undi w’itanu, aho bikekwa ko yakoreye aba bana aya mahano ubwo umugore we [nyina w’abo bana] yari yaragiye mu ruzinduko.

Uyu mugabo ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, yaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023.

Kwibuka30

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bikekwa kuri uyu mugabo byabaye tariki 17 Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Mashya mu Kagari ka Giheta mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru.

Byamenyekanye ubwo umwana w’umuhungu yahamagaraga nyina wari waragiye mu ruzinduko mu Karere ka Huye, akamubwira ko abana benda gupfa, amusaba gutaha.

Ubushinjacyaha bugira buti Aho umubyeyi atahiye, akihagera yamaze iminsi ibiri, akabona mu gitsina cy’umwana havamo ibintu bimeze nk’amashyira, na we aramwoza, umwana akamubwira ko atonekara mu gitsina cye, hanyuma amubaza icyo yabaye aramubwira ko ari papa we washyize urutoki mu gitsina cye. Ubwo yahamagaye mukuru we ufite imyaka 5 amubaza impamvu murumuna we arimo gutaka avuga ko papa we yamushyize urutoki mu gapipi, avuga ko nawe papa we yaje amusanga mu buriri bwe hanyuma amuryama hejuru.”

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore avuga ko umugabo yigeze no kumuhamagara yasinze, akamuha uwo mwana w’imyaka itanu ariko yanga kuvuga, yamubaza impamvu amuha abana saa kumi z’ijoro (04h00’), akamusubiza ko amukangura kuko ari we mugore asigaranye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.