“Ntitwifuza gukorana n’abantu b’indyarya” Prezida Evariste

10,418
Evariste Ndayishimiye avuga ko hari ibihugu vyafashe nk'ingwati impunzi z'Abarundi babihugiyemwo

Ubwo yavugaga ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye kitazagirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya, yemeza ko impunzi zandikiye leta ngo izifashe gutahuka bazi neza ko zafashwe bugwate aho zahungiye.

Bamwe mu mpunzi z’Abarundi baba mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, baheruka kwandikira perezida w’u Burundi basaba ko abafasha ibi bihugu byombi hamwe na UNHCR bibafasha gutahuka.

Mu ijambo yavugiye ejo kuwa kane mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, intara ihana imbibi n’u Rwanda, Bwana Ndayishimiye yemeje ko hari abanditse basaba ubutegetsi bw’u Burundi kubafasha gutaha.

Yagize ati: “Turabibona ko babafashae nk’ingwate kuko nta muntu ushaka gutaha mu gihugu cyiwe hari igihugu kimwangira gutaha.

“Ni ukuvuga ko babafashe nk’imbohe, turasabye rero yuko icyo gihugu cyabarekura bagataha mu gihugu cyabo cy’amavukiro.”

Kuwa mbere w’iki cyumweru, minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, ari nayo ishinzwe impunzi, itavuze iby’iz’izi mpunzi by’umwihariko, yatangaje kuri Twitter ko yiteguye “gufasha gutahura abahisemo gutaha ifatanyije na UNHCR na za guverinoma bireba”.

Elise Laura Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, mu ntangiriro z’iki cyumweru yabwiye BBC ko nubwo hari amasezerano yo gucyura impunzi hagati y’u Rwanda n’u Burundi yo mu 2005, izi mpande eshatu (ibyo bihugu na UNHCR) zigomba guhura ngo zitegure icyo gikorwa.

Yagize ati: “Murabizi ko kugira ngo habeho gucyura impunzi bisaba ko izo mpande eshatu zibanza zikabyumvikana”.

Mu ijambo rye ari mu Kirundo kuri izi mpunzi, Bwana Ndayishimiye yabwiye abaturage ati: “Niba babangiye gutaha nibave hasi bitahire twe turiteguye kubakira, hanyuma tuzareba ubatangirira ku rubibi ababuza kwitahira iwabo”.

Bwana Ndayishimiye yavuze ko leta y’u Burundi yifuza imigenderanire myiza n’ibihugu bituranyi cyangwa ibya kure byakiriye impunzi z’Abarundi.

Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ribarura impunzi z’Abarundi zirenga 430,000 zahungiye cyane cyane mu bihugu bituranye n’u Burundi.

“Nibabanze baduhe abakoze amarorerwa 2015”

Akomeza kuri iki kibazo cy’impunzi n’imibanire n’ibihugu zahungiyemo, Bwana Ndayishimiye yagize ati:

“Ntitwifuza yuko tugirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya, igihugu cy’ikiyorobetsi, ntibishoboka ko hari igihugu kivuga ko gishaka gukundana n’u Burundi ariko cyashyize ihwa mu kirenge kugira ngo turihonyore.”

Leta z’u Rwanda n’u Burundi zirebana nabi kuva mu 2015 ubwo habaga gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bikaburizwamo.

Leta y’u Burundi yashinje iy’u Rwanda uruhare muri uwo mugambi no kwakira abagerageje icyo gikorwa, ibyo ubutegetsi bw’u Rwanda bwahakanye.

Bwana Ndayishimiye ahuza ibyabaye mu 2015 n’impunzi, yagize ati:

“Turabona ko ziriya mpunzi bazifashe nk’ingwate kugira ngo zikingire abakoze amarorerwa mu gihugu cyacu, turabizi. None abo bakoze amarerwa bariho barungura iki ibyo bihugu bibahishe?

“Ko rero bashaka ubucuti ku Burundi nibabanze baduhe abo bakoze amarorerwa tubacire urubanza.”

Hari abibona ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ushobora kumera neza ku butegetsi bushya bwa Gen. Major Evariste Ndayishimiye watowe mu kwezi kwa gatanu.

Ariko ibyo yatangaje byerekana ko hakiri intambwe ikeneye guterwa n’impande zombi kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubire uko wari mbere y’ukwezi kwa kane 2015.

Umubano mubi w’ubutegetsi bwombi wagize ingaruka mbi mu mibereho, imibanire no guhahirana kw’abaturage b’ibi bihugu bihana imbibi binahuje byinshi mu mico n’ururimi.

Burundi: Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye azoserukire CNDD-FDD mu ...

Comments are closed.