Nyabihu: 62 bafatiwe munsi y’urutare basenga batubahirije amabwiriza yo kwirinda covid-19.

5,814
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe ku bufatanye n’abaturage, bafashe abantu 62 baturuka mu madini atandukanye barimo gusengera munsi y’urutare barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Aba bantu bafashwe ahagana saa tatu za mugitondo bafatirwa mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Rega mu Mudugudu wa Gaturo.

Aba bantu baturuka mu madini n’amatorero 7 atandukanye yo mu Karere ka Nyabihu, bari bayobowe na Pasiteri Samvura Claude w’imyaka 34 uturuka mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Igikorwa cyo gufata aba bantu cyari kiyobowe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyabihu, Senior Superintendent of Police (SSP) Paul Byuma ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Jean Pierre Gahutu Tebuka.

Ubwo hafatwaga aba bantu harimo abatambaye udupfukamunwa abandi batwambaye nabi turi ku kananwa abandi batapfutse ngo bageze ku mazuru. Bari mu buvumo munsi y’urutare bari begeranye cyane nta ntera iri hagati y’umuntu n’undi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe yibukije abaturage ko abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo gushaka gukwirakwiza ubwandu bw’icyo cyorezo mu bandi baturage.

Yagize ati: “Muri bariya bantu harimo abaturutse mu Mirenge yo mu Karere ka Rubavu, baraza bagahura n’abandi baturutse mu Mirenge yo mu Karere ka Nyabihu. Bariya bose ntabwo bipimishije mbere yo guhura kugira ngo bamenye uko bahagaze, bamwe muri bo bashobora kuba baranduye bakaza kwanduza abandi bityo bakagenda bakwirakwiza ubwandu mu baturage bose.

Kwibuka30

Jean Pierre Gahutu Tebuka yakomeje amenyesha aba baturage ko abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abandi baturage bazakomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kugenzura ko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyabihu, Senior Superintendent of Police (SSP) Paul Byuma yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bose uko ari 62 bafatwa. Yibukije abaturage ko amakoraniro atemewe muri iki gihe usibye ko n’ubusanzwe uburyo barimo gusengamo butemewe.

Ati: “Buriya buvumo mwarimo mushobora kubugiriramo impanuka mukahaburira ubuzima, byongeye kandi muri ibi bihe turimo byo kurwanya COVID-19 ntabwo amakoraniro y’abantu benshi yemewe kereka ayujuje ibisabwa yabisabiye uburenganzira hakabanza kurebwa ko hubahirijwe amategeko ajyanye no kwirinda COVID-19. Murabizi ko amabwiriza avuga ko abantu bagiye guhura barenze 20 baba babanje kwipimisha icyorezo cya COVID-19 ndetse hakarebwa n’andi mabwiriza ko yubahirijwe.”

SSP Byumba yavuze ko Polisi yari imaze iminsi mike imenye amakuru ko hari abantu bajya mu buvumo munsi y’urutare ruba mu Mudugudu wa Gaturo bakajya mu masengesho. Yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu Polisi yahise itegura igikorwa cyo kubafata, ni bwo yasanze bariya bantu 62 barimo kubyiganira mu buvumo basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

SSP Byuma yaburiye abantu ko Polisi y’u Rwanda itazigera ihwema kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza Leta yashyizeho yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ati: “Ntabwo Polisi y’u Rwanda izigera yemerera bamwe mu baturage bashaka gukururira abandi akaga ko kwandura COVID-19. Dufatanyije n’abaturage bamaze kumva ubukana bw’iki cyorezo, tuzakomeza gufata abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.”

Yakomeje akangurira abantu kujya mu nsengero zujuje ibyangombwa akaba ari ho basengera, aho kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe babonye abantu barimo kwica amabwiriza.

Abafashwe bajyanywe ku Murenge bacibwa amande hakurikijwe uko amabwiriza abiteganya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.