Polisi yataye muri yombi Kayiranga Eric wagurishaga perimi z’impimbano.
Kayiranga Eric wiyitaga umupolisi maze agapfunyikira abantu akabagurishaho perimi z’impimbano.
Kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu wo gushakisha abantu bakoresha ibyangombwa by’ibihimbano bibaha uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga mu mihanda itandukanye y’u Rwanda.
Muri icyo gikorwa, abagera ku icyenda batawe muri yombi ndetse hafatwa n’abayitirira umwuga wa polisi maze bagaha abantu impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano zikunze kwitwa indyogo.
Mubafashwe bakwirakwizaga impushya mpimbano, harimo uwitwa KAYIRANGA Eric usanzwe akora umwuga wo kwigisha gutwara imodoka hano mu jyi wa Kigali.
Bwana KAYIRANGA Eric ubwe yiyemerera ko yashutse uwitwa Nsabimana ko azamufasha kubona Perime binyuze mu nzira zitemewe, avuga ko yabitewe n’inzara, Bwana KAYIRANGA yagize ati:”Yambwiye ko ayishaka mubwira ko nanjye namufasha kuyibona, nafashwe ndimo kugerageza kuyimugezaho. Ubusanzwe nigisha gutwara imodoka hano mu mujyi wa Kigali, Nsabimana ndamuzi koko twarahuye mwizeza kuzamubonera Perime, ntabwo nigeze mba umupolisi.“
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko atari ubwa mbere hafatwa abantu nk’abo, ati:“Si ubwa mbere dufashe abantu nk’aba bakora igisa nk’umushinga wo kwambura abantu bakora ibinyuranije n’amategeko cyane cyane abahimba Perime. Ku bufatanye n’abaturage bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera nibibahama babihanirwe hakurikijwe amategeko.”
CP Kabera yongeye yibutsa ko kubona perimi ari uburenganzira bwa buri munyarwanda ko bityo badakwiye kuzishakisha mu buryo butaboneye.
CP Kabera yakomeje avuga ko bariya bantu 9 bakoze ibyaha bitandukanye birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kwiyitirira inzego badakorera, bakaba bagiye gushyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe.
Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Ingingo ya 276 muri iryo tegeko ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Comments are closed.