Nyabugogo: Undi muntu yiyahuriye ku nyubako y’inkundamahoro.

4,484
Kwibuka30
Umuntu utaramenyekana umwirondoro amaze kwiyahurira ku nyubako y’inkundamahoro i Nyabugogo.

Ahagana saa tanu n’igice kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Kamena 2021 i Nyabugogo ku nyubako y’isoko rizwi cyane nka “Nkundamahoro” hari umugabo tutari twamenyera imyirondoro ye winaze hasi avuye ku igorofa rya kabiri ahita ashiramo umwuka.

Amakuru dukesha abari aho ibyo byabereye aravuga ko babonye gusa umuntu w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 na 40 y’amavuko asatira twa grillage (garde fou) ku igorofa ya kabiri, maze hashize akanya aba yinaze hasi ahita arapfa.

Kwibuka30

Humvikanye amajwi ya bamwe mu bagore bari aho byabereye, umwe agira ati:”..Ashwi, jye numvise gusa ikintu cyitura hasi, ndebye mbona ni umugabo, ako kanya yahise ashiramo umwuka”

Uyu mugabo abaye uwa kane mu mwaka umwe gusa wiyahuriye kuri izi nyubako zikorerwamo ubucuruzi zizwi nka “Inkundamahoro” uherutse kuhiyahurira nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, ni umunyamategeko wari uzwi cyane witwaga Bukuru.

Abantu benshi batangiye kwibaza impamvu kuri ino nzu y’ubucuruzi ariho abantu benshi basigaye bahitamo gukorera igikorwa nk’iki.

Igikorwa cyo kwiyahura umuntu akiyambura ubuzima atihaye kimaze gufata intera ndende muri kino gihugu, abahanga mu mitekerereze ya muntu basanga impamvu iri gutera icyo kibazo ari uburyo imibereho ikomeje gukomera bityo bigatuma abantu bamwe na bamwe bagira agahinda gakabije (Depression) ikabageza kukwiyanga kugeza aho bafata umwanzuro wa kwiyahura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.