Imyaka 17 irashize Abanyamulenge 166 biciwe mu Nkambi y’i Gatumba mu Burundi.

6,284
Kwibuka30
Burundi: Inzibutso z'ubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge n'abanyeshuri  zaribasiwe – Ibazenawe.com – Amakuru agezweho, udushya n'udukoryo
Imyaka 17 irashize Abanyamulenge bagera ku 166 bishwe batwitswe mu nkambi bari bacumbikiwemo mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi.

Hari ku italiki nk’iyi ngiyi ya 13 z’ukwezi kwa munani mu mwaka w’i 2004 ubwo umutwe w’inyeshyamba wa FNL wateraga inkambi y’Abanyamulenge maze abagera ku 166 bicwa bunyamaswa batwitswe.

Ni igitero nk’uko twabivuze haruguru, cyateguwe ndetse kigambwa n’umutwe w’izari inyeshyamba z’Abarundi witwa FNL (Force nationale de Libération) wari uyobowe na Agathon Rwasa, uyu mutwe ukaba warigambye iby’iki gitero mu ijwi ry’uwari umuvugizi wawo Bwana Pasteur HABIMANA mu kiganiro yahaye ibitangazamakuru mpuzamahanga harimo na BBC.

Umwe mu barokotse icyo gitero yavuze ko ari kimwe mu bitero byabakorewe ndetse bikoranwa ubugome bukabije kuko babatanguye babaminjagiramo umuriro ku buryo no kuba harabayeho abarokoka ari ku bw’Imana.

Stream AUDIO EN KIRUNDI: Pasteur Habimana Alias Methuselah: Le visage de  l'idéologie de Hutu Power by BurundiDaily Radio | Listen online for free on  SoundCloud
Pasteur Habimana we ubwe, yiyemereye ko aribo umutwe yari abereye umuvugizi ariwo wakoze iryo shyano.

Byabagabo Anastase nawe yarokokeye muri ubwo bwicanyi yagize ati:”…Jye nari mfite imyaka 21 y’amavuko, twari tumaze igihe nabwo twarameneshejwe n’abakongomani b’iwacu, biba ngombwa ko duhungishirizwa i Burundi mu gihe intambara zari zikiri mbisi…”

Byabagabo yakomeje avuga ko ahagana mu rukerera rwo ku italiki ya 13 Kamena 2004 aribwo batangiye kumva urusaku rw’imbunda mu nkambi, mu gihe bamwe basohokaga hanze ngo barebe icyabaye, basanze bamaze kubagota, ati:”Jyewe nk’umwe mu basore bari bahari, nagerageje gusohoka ngo ndebe ikiri kuba hanze, nasanze bamaze kutugota, mu kanya nkako guhumbya abasirikare ba Agathon bahise batwika inkambi yose, maze ugerageje gusohoka akaraswa, twarapfuye, twarashize…”

N’agahinda kenshi yavuze ko agifite amashusho y’ababyeyi bakuze ndetse n’abana bakiri bato yabonaga bagurumana landi adafite icyo yabikora, ati:”Birababaje kandi biteye agahinda kubona nyoko na bene wanyu bari gushya bagurumana kandi udafite icyo wabamarira, nta buryo bwo kwirwanaho twari dufite”

Ni igitero cyamaze amasaha arenga atatu kuko ingabo z’igihugu zatabaye ibintu byamaze kudogera rwose.

Kwibuka30

Uwitwa Eric Munyakazi wabaga i Bujumbura rwagati, yabwiye umunyamakuru wa indorerwamo.com, yavuze ko bukeye mu gitondo ahagana saa yine we n’abandi bantu bagiye kureba ibyabereye muri ako gace kegereye n’ubundi umujyi wa Bujumbura, basanze ari ibintu biteye ubwoba, ati:”Twarahageze dusanga abantu bashiririye, bahiye, byari biteye ubwoba”

August 2016 – Eastern Congo Tribune
Ni uku byari byifashe mu masaha y’igitondo nyuma y’igitero cyagabwe na FNL palipehutu ku Banyamulenge bari bahungiye mu Gatumba.

Nyuma y’iminsi itatu nibwo imiryango y’abarokotse yahise itegura uburyo bwo kubashyingura mu cyubahiro, ariko kugeza ubu bakaba basaba ubutabera, kuko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi nta numwe wahanywe.

Agathon Rwasa wari uyoboye uwo mutwe na nubu ni umwe mu bakomeye i Burundi.

Agathon Rwasa niwe wari uyoboye umutwe wa FNL Palipehutu, kugeza ubu ntabwo yigeze ahamagazwa n’ubucamanza ubwo aribwo bwose, bwaba ubucamanza bwo mu gihugu mo imbere, cyangwa mpuzamahanga, ndetse no mu matora y’umwaka ushize i Burundi, yari umwe mu bariho biyamamaza kuyobora igihugu cy’u Burundi.

Uwitwa Pasteur Habimana wari umuvugizi w’uwo mutwe, kugeza ubu nawe nta rukiko rwigeze rukuhamagaza ngo abazwe amabi umutwe yavugiraga wakoreye impunzi z’Abanyamulenge.

Enock Ruberangabo Sebineza umwe mu baharanira ubutabera ku Banyamulenge yavuze ko na Leta yabo yabatereranye, ati:”Icyo ni kimwe mu bikorwa bigaragaza uburyo twagambaniwe na Leta yacu ubwacu nk’abana bayo”

H.E. Mr Enock Ruberangabo Sebineza, Deputy Mnister of Post… | Flickr

Bwana Ruberangabo Sebineza Enock yavuze ko Leta yabo ndetse no mu myaka myinshi ishize itigeze ishaka kubaza abayobozi b’i Burundi iby’ubwicanyi bwakorewe abana bayo.

Ati:” Birababaje kubona kugeza ubu Leta zose uko zagiye zikurikirana nta n’imwe yigeze ishaka gukurikirana iby’ikibazo cyacu, ariko ntituzigera ducika intege kuko twishatsemo ibisubizo kandi amaherezo bizakunda ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bashykirizwa inkiko natwe tukabona ubutabera butubereye”

Hirya no hino ku isi Abanyamulenge bakomeje kwibuka benewabo batikiriye muri ubwo bwicanyi, biteganijwe ko haza kuba umuhango wo kwibuka, ukaza kubera muri USA muri Leta ya Texas.

Leave A Reply

Your email address will not be published.