Nyagatare: Abamugariye ku rugamba basaga 100 bahawe telefone zigezweho zizabafasha mu itumanaho

8,009
Image

Abamugariye ku rugamba 100 bo mu Karere ka Nyagatare bahawe banashyikirizwa terefoni zo mu bwoko bwa smartphones zizabafasha mu itumanaho ndetse no mu bundi buzima bwabo busanzwe.

Igikorwa cyo guha no gushyikiriza terefoni abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu cyabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 28 Kanama 2020 kibera mu biro by’Akarere ka Nyagatare kikaba cyabaye ku bufatanye bwa RWANDA ICT, ikigo k’igihugu gishinzwe gusezerera abahoze ku rugamba no gufasha abamugariye ku rugamba ndetse n’ikigo k’itumanaho cya MTN Rwanda.

Izo terefoni zigera mu 100 zahawe abagera ku ijana, biteganijwe ko zigiye kubafasha mu bikorwa binyuranye bikenera ikoranabuhanga bityo bikaba byakwihutisha iterambere ryabo.

Image

Hon.Depite Musolini Eugene wari witabiriye icyo gikorwa, yabwiye abahawe izi telefone ko ubuyobozi bw’Igihugu buha agaciro ubutwari bwabo mu rugamba rwo kubohora Igihugu kandi ko na bo bazirikanwa mu iterambere ridaheza, abasaba gukoresha neza telefone bahawe mu bikorwa bibateza imbere n’imiryango yabo.

Image

Hon. MUSOLINI ati:”Igihugu kirazirikana ubutwari bwanyu mu rugamba rwo kubohora igihugu

Honorable Musolini kandi yibukije aba bamugariye ku rugamba ko telefone bahawe zifite ikoranabuhanga rizabafasha gutumanaho n’abaganga bakibakurikirana ku bumuga bakomoye ku rugamba, anabasaba kuzikoresha bafasha abana babo mu myigire no guteza imbere imiryango yabo.

ati:”Twizeye neza ko zino terefoni muhawe zizabafasha mu kuganira no kuvugana n’abaganga kuko nzi neza ko bamwe muri mwe mugikurikiranwa n’abaganga babavura ingaruka mwahuye nazo ubwo mwari ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, ikindi kandi mu bihe nk’ibi bya coronavirus aho abana basabwa kwigira mu rugo, zino tel zizafashe abana banyu mu myigire yabo…”

Image
Image

Comments are closed.