Nyagatare: Batatu batawe muri Yombi, barakekwaho kwiba Sima yagenewe kubaka amashuri

8,558
Nyagatare: Abaturage barasabwa kubaka ibikorwa by'ubutwari mu ...

Abantu batatu bari mu maboko y’ubugenzacyaha, bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba sima yari iteganijwe kubaka amashuri

Guhera ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2020, abagabo batatu bari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Musheri mu Karere ka Nyagatare, bakekwaho kwiba sima zubakishwa amashuri mu Murenge wa Musheri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko abafashwe ari Nigaba Jean Bosco w’imyaka 35 na Nkusi Frank w’imyaka 33, aba bombi bakaba bakekwaho kwitwikira ijoro bakajya kwiba sima bakazigurisha ku mucuruzi witwa Mitari Eugene w’imyaka 45.

Ifatwa ryabo ngo ni amakuru yatanzwe n’abaturage kuwa 16 Nyakanga nyuma yo kubabonana sima bazihetse kuri moto bazishyiriye Mitari.

Polisi ikimenya ayo makuru ngo yatangiye kubashakisha iza kubafata ku mugoroba wo kuwa 20 Nyakanga 2020.

CIP Hamdoun Twizeyimana ashimira abaturage batanze amakuru, agashishikariza n’abandi kubikora kugira ngo abantu batazajya bangiza ibifitiye benshi akamaro.

Ati “Turasaba abaturage kumenya ko ibikorwa remezo bifitiye abantu bose akamaro badakwiye kumva ko umuntu yabyikubira ngo abigire ibye ku giti cye, nka bariya bafata sima bakazigurisha”.

Akomeza agira ati “Mu gihe amashuri baramutse bayubatse buri wese amugirira akamaro. Abantu bakwiye kumva ko ibikorwa remezo ari ibya buri wese, bagomba kugira uruhare mu kubirinda ababyiba”.

Kugira ngo babashe kwiba izi sima ngo bafatanyaga n’abashinzwe kurizinda. Imifuka ya sima 21 bari bamaze kwiba yamaze kugaruzwa.

Mu Karere ka Nyagatare, icyiciro cya mbere hamaze kuzura ibyumba by’amashuri 143 bikaba birimo gusakarwa, ibindi 1,080 imirimo yo kubyubaka ikaba iri hafi gutangira.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000Frw), imirimo rusange mugihe cy’amezi atandatu, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Comments are closed.