Nyagatare: Gitifu w’umurenge n’uw’Akagali biraye mu myaka y’abaturage barayirandura

9,282
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’Akagali bwiraye mu myaka y’abaturage burayirandura kubera ko abaturage bahinze mu mujyi.

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, mu murenge wa Nyagatare ho mu kagali ka Barija bari kurira ayo kwarika nyuma y’aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare afatanije na gitifu w’Akagali ka Barija bombi baherekejwe n’umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge biraye mu mirima y’abaturage barandura imyaka yiganjemo ibigori bayiziza ko yahinzwe mu gace k’umujyi.

Ku murongo wa terefoni umwe mu baturage baranduriwe imyaka yavuganye agahinda kenshi ati:“Mu by’ukuri jye ndi kavukire wa hano, nta yindi sambu mfite mpingamo usibye hano nahawe nk’umunani n’abayeyi banjye, none se ko ntatuye muri kaburimbo ngo ndanduza imihanda ya Leta, nkaba kandi nta n’akandi kazi mfite ubu koko nzabasha kubona amafaranga ngura buri kintu? Ibi bintu bikwiye gusubirwaho rwose”

Kwibuka30

Undi muturage nawe uri mu baranduriwe imyaka yavuze k ibyo bakorewe ari akarengane kadasanzwe kuko byibuze bari bakwiye kubanza gutegereza bagasarura imyaka yabo ibindi bakaba babiganiraho nyuma, yagize ati:”Ntawanze gahunda za Leta, yewe nta n’ufite umugambi wo guhangana n’ubuyobozi ariko nk’abayobozi batureberera bari bakwiye no gutekereza ku mwanya n’amafranga twashoye mu ihingwa ry’ino myaka”

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ariko kugeza ubu ntabwo batwitabye, gusa umwe mu bakozi b’Akarere ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yatubwiye ko ubuyobozi bumaze igihe bwarasabye abaturage batuye mu mujyi ko batagomba guhingamo imyaka izamuka hejuru mu rwego rwo kugaragaza isura nziza y’Akarere, kandi ko babanje kubibwirwa mbere y’uko batangira ihinga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.