Abanyamuryango ba KIYOVU Sport batakambiye Juvenal bamusaba kugaruka ku buyobozi

8,868
Kwibuka30

Abanyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sport basabye ko uwari perezida w’ikipe yabo ko yakongera kuyobora ikipe bamwizeza ubufatanye.

Ku munsi w’ejo kuwa kane taliki ya 29 Nzeli 2022 nibwo abakunzi b’umupira w’amaguru batunguwe no kumva mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga ko Bwana JUVENAL MVUKIYEHE wari umaze igihe ayobora Kiyovu Sport yeguye ku buyobozi bw’iyo kipe.

Mu ibaruwa yanditse, Bwana Juvenal MVUKIYEHE yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite ndetse ko abona bitazamworohera kugera ku nshingano.

Kwibuka30

Ni inkuru yakiriwe nabi n’abakunzi benshi b’iyi kipe ikunzwe na benshi kubera ibyiza benshi bemeza ko yagejeje kuri ino kipe, harimo kugura abandi bakinnyi, ndetse no kuba iyo kipe yaratwaye umwanya wa kabiri muri championnat y’ubushize.

Nyuma yo kwegura, biravugwa ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Association bwahise butegura inama y’igitaraganya yagombaga kwiga ku bwegure bw’uno mugabo n’ubwo bwose we yari yasabye ko buzigirwa bukanemezwa mu nama y’inteko rusange izaba kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022, muri iyo nama yaraye ibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ushize, iyoborwa na J.Pierre KAYUMBA uyobora inama y’ubutegetsi bwa Kiyovu Sports yanzuye ko ubwegure bwa Juvenal butakiriwe ko ahubwo bagomba gushyira hamwe nk’ikipe uwo mugabo akaba yafashwa agahabwa amaboko ku buryo imbogamizi zose yari afite zashooraga gutuma atagera ku ntego bazishakira umuti nk’ikipe zigakurwaho.

Mu itangaazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sport riravuga ko Bwana Juvenal nawe yemeye gukomeza kuyobora ikipe ya Kiyovu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.