Nyagatare kahize utundi turere mu kwesa imihigo, Burera iherekeza utundi

4,084

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, nibwo hashimiwe uturere twahize utundi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021/2022, aho Akarere ka Nyagatare kaje ku isonga.

Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre, ubwo hasozwaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ukayoborwa na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, watangaje amanota y’uko uterere ndetse n’intara byagiye birushanya.

Bimwe mu byagendeweho ni uko nta wagombaga guhigira umuhigo w’igice, kuko icyahigiwe cyose cyagombaga gukorwa kikarangira, ikindi ni uko imihigo yahizwe yose yagombaga gukorwa neza kandi yose ikarangira, kuko nk’Igihugu hakenewe imihigo y’ibyakozwe kandi bikarangira neza.

Ibyibanzweho cyane ni ikemura ry’ibibazo bibangamiye abaturage (Human Security Issues), hamwe n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za buri mwaka buri karere kaba kariyemeje (Action Plan).

Ku bijyanye n’uburyo inzego zitandukanye zesheje imihigo muri za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho, imihigo yo mu iterambere ry’ubukungu (Economic Transformation) yeshejwe ku kigero cya 78%, iyo mu miyoborere myiza (Transformational Governance) yeshejwe ku kigero cya 73.6%, naho iyo mu nkingi y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage (Social Transformation) yeswa ku kigero cya 74%.

By’umwihariko uko uturere twesheje imihigo twageze ku mpuzandengo ya 66% mu mihigo ikemura ibibazo bikibangamira abaturage, hamwe n’iterambere rirebane n’uruhare rw’ubuyobozi mu guhindura imibereho y’umuturage.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko ibi bigaragaza ko abayobozi bakwiye kongera kwegera abaturage.

Yagize ati “Igipimo cya 66% kijyanye n’ibibazo bibangamiye abaturage ni igipimo kidashimishije, kirasobanura ko kwegera abaturage bikwiye kongerwamo imbaraga, ubutaha tukazahura igipimo cyabaye nka 80%”.

Intara y’Iburasizuba niyo yahize izindi kuko yagize amanota 79%, ikurikirwa n’Amajyepho n’amanota 78%, Iburengerazuba n’amanota 76%, Umujyi wa Kigali n’amanota 75% mu gihe ku mwanya wa nyuma haza Amajyaruguru n’amanota 70%.

Mu turere twahize utundi harimo dutandatu twa mbere twakoze neza cyane, kubera ko twarushanyijwe amanota atari hejuru ya 2.5.

Akarere kahize utundi ni Nyagatare gafite amanota 81.64%, aka kabiri ni Huye n’amanota 80.97%, aka gatatu ni Rulindo n’amanota 79.8%, aka kane ni Nyaruguru 79.5%, Rwamagana 79.5, Rusizi 79,2%, Ruhango 79.1%, Gatsibo 79%, Kamonyi 79.002%, Ngoma 79%, Karongi 78.97% Muhanga 78.90%, Rubavu 78.74%, Kirehe 78.68%, Gisagara 78.55%, Nyabihu 78.41%, Kayonza 78.15%, Ngororero 77.76%, Nyanza 77.66%, Bugesera 77.26%.

Ange Sebutege Meya w’akarere ka Huye kaje ku mwanya wa kabiri mu kwesa imihigo ari gushykirizwa igikombe na minisitiri w’intebe Ngirente.

Hari n’uturere dutandatu twagiye musi cyane y’utundi turimo Nyamasheke yagize amanota 76.6%, Nyamagabe ifite 71%, Gakenke 70.9%, Gicumbi 70.8%, Musanze 67.65%, Rutsiro 66.27% na Burera ifite amanota 61.7%.

Comments are closed.