“Umutekano w’inkike z’igihugu cyacu uradadiye ntawe uzatumeneramo” Abaturage b’i Rubavu

2,957
Kwibuka30

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuze ko umutekano w’inkike z’igihugu ucunzwe neza kuburyo ntawe ushobora kubatera ubwoba, bakomeza bemeza neza ko usibye n’abashinzwe umutekano n’abaturage ubwabo biteguye guhangana n’uwariwe wese wahirahira ashaka guhungabanya umu tekano w’u Rwanda.

Ibi byagarutsweho mu nama y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Gashyantare, ubwo abaturage bari bateraniye kuri Site ya Rubavu bagezaga ijambo kuri Perezida wa Repubulika, bakemeza ko nyuma yo gutsinda intambara y’abacengezi nta yindi ntambara ishobora kubinjirira iwabo.

Uyu muturage kandi yanagaragaje ko n’ubwo igihugu cy’abaturanyi cya Congo kiba kiri gushoza intambara, bitababuza kuryama ngo basinzira kuko bazi ko inkike z’igihugu cyabo zidadiye, mbese ntawashobora kubameneramo.

Kwibuka30

Uyu muturage yavuze ibi mu gihe, mu minsi ishize indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda ubugira gatatu, ndetse ku nshuro ya Gatatu ikaraswa ho n’ingabo z’u Rwanda, byo kubaburira kugirango aho gukomeza ikiswe agasuzuguro.

Nyuma y’icyo gihe abanye congo bakunze kumvikana basakuza cyane bavuga ko igihe kigeze ngo bihanize u Rwanda, nk’uko bakunze kubigenza iyo bashaka kwiyenza ariko ibyabo bigasozwa n’umunwa.

Iyi nama y’umushyikirano yigiwemo byinshi by’ingenzi ndetse byanagarutse inshuro nyinshi kumutekano.

Ibi kandi biri kuba mu gihe mu burasirazuba bwa DRC intambara ikomeje guca ibintu hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo  FARDC .

Leave A Reply

Your email address will not be published.