Nyagatare: Umuhesha w’inkiko n’umwanditsi w’urukiko batawe muri yombi bashinjwa ruswa

772

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, Mabondo Semahoro Victor, Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bafatanyacyaha babo bane.

Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire mu nkiko ku byaha bakurikiranyweho.

Bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Gatunda na Nyagatare mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yashimiye abaturage bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bwa ruswa, bagatanga amakuru ku bayibasaba kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.

Comments are closed.