Nyagatare: Umwaka urashize bishyura 1000 cya buri kwezi cy’irondo ariko ntibabone abanyerondo.

7,082
Nyagatare District on Twitter: "Hon. Min. @JamesMUSONI officiates the soft  opening of @CityBlueHotels #EPICHotel… "

Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Rukomo II, mu Murenge wa Rukomo, bavuga ko barembejwe n’abajura biba amatungo n’imyaka mu mazu, nyamara buri kwezi bishyura amafaranga y’abarara irondo ry’umwuga.

Umuturage utufuje ko amazina ye atangazwa yabwiye kigalitoday.com dukesha ino nkuru ko buri kwezi bishyura amafaranga 1000, ariko umwaka ukaba ushize batazi abo bishyura abo ari bo, bakibaza aho amafaranga bishyura ajya.

Agira ati “Buri kwezi umukuru w’umudugudu anyura mu baturage yishyuza 1,000 cy’abarara irondo ry’umwuga, ariko umwaka urashize nta n’umwe mu barirara turabona iwacu. Twibaza aho amafaranga twishyura ajya byaratuyobeye”.

Uyu muturage avuga ko nubwo n’ahandi bibwa ariko bo bikabije. Avuga ko bibabaje kuba umuntu yishyura amafaranga y’irondo ry’umwuga ariko bikarenga akibwa.

Avuga ko ku giti cye yibwe imbuto y’ubunyobwa n’ibishyimbo nyuma yo kubura televiziyo bari baje bagambiriye.

Ati “Umwaka urashize twishyura ayo mafaranga, ariko ikibabaje nk’ubu abajura baranteye mu nzu n’ijoro batwara imbuto y’ubunyobwa n’iy’ibishyimbo nari nabitse, banatwaye ibikoresho bijyana na televiziyo kuko yo nari nayiraje mu cyumba cyanjye”.

Akomeza agira ati “Hari umuturanyi babaze ingurube ye, ibyana byari mu nda yayo babigaburira ngenzi yayo. Mbega kubona bukeye ntawe bibye n’ishaba”.

Yifuza ko ubuyobozi bwabareka bakongera kwikorera irondo ubwabo kuko ari byo byagira akamaro, amafaranga batangaga bakayakoresha ibindi bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo Karangwa Eduard, avuga ko nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ubujura gifata intera, bafashe umwanzuro gukurikirana imikorere y’irondo ry’umwuga, kandi ngo abo bazasanga badakora neza bazahagarikwa mu kazi.

Ati “Si aho honyine ni mu murenge wose abajura barahari bapfumura n’amazu. Ariko ikibazo ni uko abarara irondo ni bane mu mudugudu, kandi umujura yacunga aho bari akiba ahandi. Ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano nka Police na DASSO, tugiye kujya tugenzura imikorere yabo, abo tuzasanga badakora uko bikwiye tubahagarike mu kazi”.

Karangwa Eduard avuga kandi ko umunyerondo bazaha aho akorera bugacya hibwe azishyura ibyibwe.

Avuga ko ibibazo biri mu bakora irondo harimo ubusinzi, kwirirwa mu kazi ku manywa bakajya kurara irondo mu ijoro akenshi bananiwe bakisinzirira, no kuba hari bamwe batabona umushahara bemerewe ntibarikore bakiryamira mu ngo zabo.

Nyagatare District - Wikipedia
Leave A Reply

Your email address will not be published.