Nyagatare: Venusiti yafatanywe litiro 100 za Kanyanga, inzoga ifatwa nk’ikiyobyabwenge
Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri, bafatanye Habiyambere Venuste w’imyaka 30 litiro 100 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga, afatirwa mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe mu kagari ka Nyabitekeri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abapolisi bari bafite amakuru bahawe n’umuturage ko Habiyambere acuruza ibiyobyabwenge cyane cyane ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Yagize ati: “Umuturage yatubwiye neza iby’ubucuruzi bwa Habiyambere byo kuvana urumogi na Kanyanga mu gihugu cya Uganda akaza kubicuruza mu Rwanda. Abapolisi bakurikiranye Habiyambere ajya kubereka aho yazihishe nyamara hari mu gikoni cy’umuturanyi we wari wazindukiye mu mirima ye yagiye kwihingira. Basanze hari litiro 100 zahahishwe na Habiyambere zari mu majerekani atanu, ariko urumogi rwo ntarwo yari afite.”
Habiyambere yemeye ko izo Kanyanga ari ize azitumiza mu gihugu cya Uganda hanyuma agaha abana bato akazi ko kujya kuzinjiza mu Rwanda bazikoreye ku mutwe. Yavuze ko abo bana bagenda nijoro bakanyura mu nzira zitazwi (Panya) akabahemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3 ku ijerikani imwe.
CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batanga amakuru, asaba n’abandi kujya bayatanga kandi bakayatangira ku gihe kuko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku muryango nyarwanda.
Ati: “Biriya biyobyabwenge birimo kwangiza urubyiruko kuko harimo gukoreshwa abana mu kubitunda, kandi iyo bigeze mu gihugu usanga ari urubyiruko rubikoresha. Biriya biyobyabwenge biteza umutekano muke mu gihugu kuko ni byo ntandaro y’urugomo rwo gukubita no gukomeretsa ndetse n’amakimbirane yo mu miryanngo.”
Iziri litiro 100 zafatiwe mu Karere ka Nyagatare nyuma y’aho mu minsi ishize muri mu bikorwa bya Polisi muri iyi ntara hari hafatiwe litiro 46.5 zafatiwe mu turere twa Nyagatare na Kayonza harimo uwafatanwe litiro 45.
Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miriyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Habiyambere Venuste yemeye ko Kanyanga ari ize, ko azitumiza muri Uganda akifashisha abana bato mu kuzambutsa
Comments are closed.