Visi Prezida na Ministri w’ingabo basanzwemo Ubwandu bwa Covid-19

9,096
Kwibuka30

Visi Prezida na ministre w’ingabo mu gihugu cya Sudan y’amagepfo babasanzemo ubwandu bwa coronavirus

Visi Prezida wa mbere mu gihugu cya Sudani y’a Magepfo akaba Dr RIEK MASHER numugore we usanzwe ari ministre w’Ingabire Madame Angelina Tenny babasanzemo ubwandu bw’agakoko ja Covid-19 nyuma y’Ibizami byafashwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Ibiro bya visi prezida byavuze ko usibye abo bategetsi, harimo abarinze be ndetse n’abakozi bo muri ibyo biro bose basanzwemo ubwo burwayi. Mu kwezi kwa kane gushize, Dr MACHER yari yasuzumwe ariko ibisubizo biza bigaragaza ko nta bwandu afite.

Kwibuka30

Ministre w’ingabo akaba n’umugore wa visi prezida Madame Angelina Teny, nawe yasanzwemo ubwandu bwa covid-19

Nubwo uwo muryango wasanzwemo ubwo bwandu, amakuru y’ababegereye aravuga ko ubuzima bwabo bumeze neza ku buryo nta kimenyetso na kimwe kigaragazako barwaye. Kugeza ubu mu gihugu cya Sudani Y’Amagepfo abagera kuri 4 bamaze guhitanwa na Coronavirus mu gihe abagera kuri 290 bayanduye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.