Nyamagabe: Meya w’Akarere yasabye ababyeyi kubwiza ukuri abana ku mateka y’igihugu

6,437
Image

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana UWAMAHORO Bonaventure yasabye ababyeyi ko bajya bigisha abana babo amakuru nyayo ajyanye n’amateka y’igihugu.

Mu kiganiro cyagarukaga mu bikorwa by’ukwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge, Meya w’Akarere ka Nyamagabe amaze gukorera ikiganiro kuri imwe mu ma radio akorera mu mugi wa Huye, muri icyo kiganiro yibukije ababyeyi ko batagomba gihisha abana babo ukuri kujyanye n’amateka igihugu cyanyuzemo, yavuze ko iyo batabibabwiye abana bitorera ibyo babonye kandi akenshi aba ari ibinyoma.

Muri iki kiganiro hibanzwe ku biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge abaturage bishimira mu Karere ka Nyamagabe, ibikibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ingamba zihari.

Mayor Uwamahoro Bonaventure yavuze ko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rwatangiye biguru ntege, ariko ko ubu bishimira kuba bari mu ruhando rwo kubaka igihugu n’ubumwe n’ubwiyunge n’ubwo hakiri imbogamizi z’uko hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavuze ko amacakubiri yigishijwe igihe kinini ageza kuri Jenoside, ko ariko abantu batagombye gucika intege mu kurwanya no kurandura imizi y’ingengabitekerezo ya genoside, yagize ati:”…igihe gishize tuyirwanya nicyo gito kurusha icyashize yigishwa, ubu urubyiruko mu miryango rukwiye gutozwa umuco w’amahoro rubone ko umurage mubi w’ababyeyi atariwo twagenderaho. Twubake u Rwanda twifuza.

Kimwe mu bikorwa biteganijwe muri uku kwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge, harimo gutoranya Abarinzi b’Igihango kubera ibikorwa by’indashyikirwa byabaranze.

Urubyiruko rubyaze amahirwe y’ikoranabuhanga mu kurwanya abashaka kuvangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Meya w’Akarere yakomeje asaba urubyiruko kuba amaso y’igihugu, kandi ko aribo bagomba gufata iya mbere mu kurwanya abashaka kuvangira gahunda yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, yasabye urubyiruko ko amahirwe y’ikoranabuhanga bafite bayabyaza umusaruro, ati:”…urubyiruko rufite amahirwe yo kuba rurimo gukoresha ikoranabuhanga, rukwiye rero gukoresha aya mahirwe rukamagana abavangira ubumwe bw’abanyarwanda.

Nyamagabe ni Akarere kari mu cyahoze ari Gikongoro habaye igicumbi cy’amacakubiri, ni Akarere kakomerekejwe n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kwigishwa guhera mu 1959.

Comments are closed.