Nyamasheke: Abantu babiri bahitanywe n’impanuka ya fuso yari itwaye inka

5,301
Kwibuka30

Impanuka y’ikamyo yari itwaye inka izivanye mu Karere ka Bugesera izijyanye mu isoko ry’amatungo rya Rugari mu Karere ka Nyamasheke, yahitanye abantu babiri abandi barakomereka.

Abari aho iyi mpanuka yabereye babwiye IGIHE ko ishobora kuba yaturutse ku kuba imodoka yabuze feri maze igeze ahitwa ku Muhororo igwa munsi y’umuhanda.

Abantu babiri bahise bakurwamo, abandi bavanwamo mu masaha ya nyuma ya saa sita bamaze kwitaba Imana.

Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi iyi mpanuka yabereyemo, Mudahigwa Félix, yabwiye IGIHE natwe dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi.

Ati “Yabaye saa 05: 45 za mu gitondo, babiri bitabye Imana, abandi babiri barakomereka, yabereye mu Kagari ka Muhororo, yari ivuye mu Karere ka Bugesera.”

Iyi modoka ya Fuso yari itwaye inka 20, muri zo zirindwi zahise zipfa.

Abitabye Imana n’abandi bakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Kibogora.

Leave A Reply

Your email address will not be published.