Ukuri kose ku rupfu rwa Prezida wa Tchad Marechal Idriss Deby Itno.

6,908
Kwibuka30
Tchad : le jour où Idriss Déby Itno a été tué au combat – Jeune Afrique

Nyuma y’urupfu rwa Marechal Idriss Deby Itno bivugwa ko yaguye ku rugamba, hamenyekanye uburyo nyabwo yapfuyemo.

Amakuru dukesha Jeune Afrique l’intelligent, aravua ko igabo za FACT zisanzwe zirwanya ubutegetsi bwa Tchad zari zimaze iminsi zaragabye ibitero bikomeye muri icyo gihugu ziturutse mu gihugu cya Libiya, biravugwa ko zari zigeze mu nkengero z’umurwa mukuru w’icyo gihugu ariko ingabo z’igihugu zigafashwa n’intasi z’Abafaransa zabahaga amakuru.

Ayo makuru akomeze avuga ko mu bisanzwe Idriss Deby Itno yari asanzwe ajya ku rugamba nk’ibusanzwe, ibintu ngo byateraga akanyabugabo ingabo ze, ndetse n’umuhungu we yabaga ari ku ruhembe rw’imbere ku rugamba bigashimisha abarwanyi.

Urugamba yaguyeho.

Ku wa 17 Mata Maréchal Idriss Déby Itno yongeye gufata icyemezo cyo gusubira ku rugamba. Amakuru dukesha Jeune Afrique agaragaza ko uyu mugabo yahagurutse mu Murwa Mukuru, N’Djamena Saa Yine zijoro ari mu modoka ya Toyota idatoborwa n’amasasu.

Iki gihe Maréchal Idriss Déby Itno yari ari kumwe n’umusirikare wakundaga kumugenda iruhande witwa Khoudar Mahamat Acyl. Uyu Koundar ni muramu wa Idriss Déby kuko avukana n’umugore we Hinda Déby Itno.
Muri uru rugendo bari bakikijwe kandi n’imodoka zirimo abasirikare bakomeye ba Tchad nka Gen Taher Erda na Gen Mahamat Charfadine Abdelkerim.

Kwibuka30

Maréchal Idriss Déby Itno yari ategererejwe mu gace ka Mao n’abasirikare be bari ku rugamba barimo n’umuhungu we, Mahamat Idriss Déby.

Mbere yo kugera muri uyu Mujyi wa Mao, Maréchal Idriss Déby Itno yasabye umushoferi wari umutwaye guhagarara akavugana gato n’abasirikare bakuru bari bayoboye ingabo ku rugamba.

Nyuma yo kumuha amakuru y’uko imirwano imeze, yarongeye yinjira mu modoka akomeza urugendo. Mu rukerera rwo ku wa 18 Mata nibwo Idriss Déby Itno n’abari bamuherekeje bageze mu gace ka Nokou kari kuberamo imirwano. Aka gace gaherereye muri kilometero 40 mu Majyaruguru ya Mao.

Mu kugera aha Déby Itno yasanze rwambikanye hagati y’Ingabo za Tchad zari ziyobowe n’umuhungu we n’abarwanyi ba FACT. Muri iki gihe ingabo z’iki gihugu zari zabashije guhashya aba barwanyi kuko zahabwaga amakuru n’Intasi z’Abafaransa.

Mu masaha yakurikiye urugamba rwaje gukomera ndetse abarwanyi b’uyu mutwe wa FACT batangira kwigaranzura ingabo z’igihugu, nyuma ya saa Sita, Idriss Déby Itno yafashe umwanzuro wo kwigira ku rugamba nyir’izina nk’uko yajyaga abigenza.

Aherekejwe n’abamurinda yinjiye mu modoka asaba umushoferi kumujyana ahari kubera imirwano neza. Muri uru rugendo nibwo itsinda ry’abasirikare ryari riri kumwe na Idriss Déby ryahuye n’abarwanyi ba FACT babarasaho amasasu arimo n’iryamufashe mu gatuza rikamwangiza ibihaha.

Nyuma yo kuraswa Idriss Déby yahise asubizwa inyuma, Ingabo ziyobowe n’umuhungu we zikomeza kurwana n’aba barwanyi ndetse zibabuza gukomeza kwigira imbere.

Muri iki gihe abari kumwe na Idriss Déby bahise bahamagara i N’Djamena basaba ko bahabwa kajugujugu kugira ngo kugira ngo uyu mugabo agezwe kwa muganga, gusa iyi kajugujugu yaje kugera mu kigo cy’Ingabo za Tchad kiri hafi n’Umujyi wa Mao yatinze ndetse na Perezida Idriss Déby yamaze gushiramo umwuka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.